skol

Rusizi: Abaturage bamaze amezi abiri badahabwa serivisi z’ubutaka

Yanditswe: Friday 22, Aug 2025

featured-image

Amezi abiri arashize mu Karere ka Rusizi hadatangwa serivisi zijyanye no gupima ubutaka kubera ko umunara wifashishwaga mu gukusanya amakuru muri iyi serivisi wakubiswe n’inkuba.

Tariki 22 Kamena 2025 nibwo inkuba yakubise umunara wo mu Karere ka Rusizi wifashishwaga mu gufata ibipimo by’ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abaturage batari guhabwa serivisi harimo abakeneye kugabanyisha ubutaka, abakeneye kumenya imbibi z’ubutaka, n’abakeneye kubarirwa ngo bazahabwe ingurane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko impamvu izi serivisi zitari gutangwa ari ukubera ko inkuba yakubise umunara wifashishwaga.

Ati “Kuva tariki 22 Kamena, mu Karere kose nta kintu cy’ubutaka turi gukora, kubera ko umunara inkuba yarawukubise, dutegereje ko abahanga baza bagasimbuza icyumba cyangirirtse, kugira ngo serivisi yo gupima ubutaka yongere gutangwa”.

Serivisi zitari gutangwa n’izitangwa hagendewe ku ikoranabuhanga rya GPS.

Biturutse ku kibazo cy’inkuba yakubise uwo munara, ubu mu Karere ka Rusizi abatwara ibinyabiziga bakenera kuyoborwa n’ikoranabuhanga rya GPS nabyo ntabwo biri gushoboka.

Mu ishami rishinzwe ubutaka n’imyubakire mu Karere ka Rusizi abaturage bari guhabwa serivisi ni abafatiwe ibipimo by’ubutaka mbere y’amezi abiri ashize.

Raporo ya 2024 y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye igaragaza ko Akarere ka Rusizi kari imbere mumitangire ya serivisi z’ubutaka n’imyubakire mu Ntara y’Iburengerazuba kuko gafite abaturage 66,2% bashima izi serivisi.

Nubwo bimeze gutyo ariko mu gihe iri koranabuhanga rya GPS ritasubira ku murongo vuba hari impungenge ko abaturage bashima izo serivisi bagabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa