skol
fortebet

Rusizi: Bamwe mu bavuzi gakondo barashinjwa gukata zimwe mu ngingo z’abana

Yanditswe: Tuesday 14, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rusizi Polisi yafashe abavuzi batanu ba Gakondo bakurikiranweho gukata zimwe mu ngingo z’abana bavuga ko barimo kubavura ibizwi nko ’‘guca ikirimi’ no ‘gukura ibyinyo’.

Sponsored Ad

Ni kuri iki cyumweru 12 Kamena 2022 aba bavuzi bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ifatanyije n’inzego z’ibanze aho bavuye mu mirenge itandukanye irimo Bugarama, Nzahaha na Muganza ari naho bakoreraga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa impinja byo guca ikirimi (uvulectomy) no gukura ibyinyo (tooth bud removal), bigira ingaruka ku buzima bw’abana zirimo kuba hari abahatakariza ubuzima ndetse n’ubumuga bwa burundu.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko mu bikorwa byabo bakoreshaga ibikoresho bidafite isuku bitanemewe nk’ibyuma bifite ubugi ndetse n’imisumari n’imikasi.

Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byari bimaze gufata intera ari na yo mpamvu Polisi yabihagurukiye igafata aba batanu.

Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abavuzi gakondo umunani bo muri aka Karere ka Rusizi bakora ibi bikorwa, ati “Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.”

Abafashwe barimo Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, Joseph w’imyaka 39, Ignace w’imyaka 40, Elysée w’imyaka 31 na Rachel w’imyaka 44.

Yavuze ko ubwo aba bafatwaga, polisi yasanze kwa Ignace hari ababyeyi 14 bari bazanye abana babo kubakoreshaho ibi bikorwa by’ubuvuzi butemewe.

Polisi yasanze kuri uyu muvuzi Gakondo ibikoresho biteye inkeke yakoreshaga birimo ibyuma, imikasi n’amafurusheti.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n’ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. ”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abana bagera kuri 28 bahuye n’ibibazo byatewe n’ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa, bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka. Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja.”

Yaboneyeho kugira inama ababyeyi bashobora kugira abana bakagira icyo kibazo kujya bihutira kujya ku bigonderabuzima bibegereye aho kugana aba bavuzi ba Gakondo kuko bishobora kubagiraho ingaruka bakaba barwara n’izindi ndwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa