Rusizi: Imvura yangije hegitari zirenga 80 zihinzeho umuceri
Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026
Abayobozi ba Koperative z’abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nubwo igikorwa cyo kubarura ubuso bwangijwe n’imvura idasanzwe kitararangira, bamaze kubarura hegitari zirenga 80 zangijwe n’imvura idasanzwe yaguye muri iki kibaya.
Tariki 26 Mutarama 2026, Saa Kumi z’umugoroba nibwo muri iki kibaya haguye imvura idasanzwe yarimo urubura n’umuyaga.
Ni imvura yaguye mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.
Umuhinzi bw’umuceri Byishimo Emmanuel yabwiye IGIHE ko iyi mvura yabateje igihombo kuko umuceri aribwo wari ukimara kwera, ahenshi batarasarura.
Ati “Nageze mu murima nsanga urubura rwawukubise wose uhungukira hasi. Ni igihombo kuko nubwo dufite ubwishingizi budusubiza igishoro ntabwo bushyiraho inyungu umuhinzi yari kuzabona”.
Amakuru atangwa n’abayobozi ba koperative enye zihinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, agaragaza ko imvura yangije hegitari 82, zirimo hegitari 45 z’abahinzi bo mu murenge wa Gikundamvura, hegitari 23 z’abahinzi bo mu Murenge wa Bugarama, hegitari 14 z’abahinzi bo mu Murenge wa Nyakabuye na hegitari 5 zo mu Murenge wa Muganza.
Perezida wa Koperative, COPRORIKI, ihinga umuceri mu Murenge wa Gikundamvura, Hamenyimana Oscar yabwiye IGIHE ko bamaze kubarura hegitari 45 zangijwe n’iyi mvura.
Ati “Twahise duhamagara mu kigo twafashemo ubwishingizi, tujyana mu murima kubereka uko bimeze. Harakurikiraho kubara ubuso bwa buri muntu kugira ngo azashumbushwe”.
Hamenyimana yashimye gahunda yo gushinganisha ibihingwa, asaba abahinzi bahinga ibihingwa byishingirwa birimo umuceri, ibigori, ibishyimbo, n’imiteja ko bajya bayifatira ubwishingizi.
Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’umuceri ba Nyakabuye na Muganza KOIMUNYA, Furaha Samuel yabwiye IGIHE ko uretse hegitari zabo 23 zangijwe n’imvura, ngo iyo mvura yanabangirijwe ububiko bw’umuceri.
Ati “Ni ububiko bufite agaciro ka miliyoni 20 Frw twari twabwubakiwe n’akarere. Turasaba umushinga CDAT uri gukorerwa mu karere ka Rusizi ko wadufasha tukabona ubundi bubiko bw’umuceri”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred yabwiye IGIHE ko bari gukusanya imibare y’ibyangiritse, bufatanyije n’ibigo by’ubwishingizi n’inzego z’ubuhinzi, kugira ngo abahuye n’ibiza bafashwe mu buryo bwihuse.
Mu byangijwe n’iyi mvura harimo inzu eshanu z’abaturage bo mu Murenge wa Bugarama, zasambuwe n’umuyaga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *