Rusizi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi ihiramo ibifite agaciro ka miliyoni 4Frw
Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025
Inzu y’umuturage wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka yose ba nyiraho ntibagira icyo barokora.
Byabereye mu Mudugudu wa Rwumvangoma, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi ku wa 27 Kanama 2025.
Saa sita z’ijoro ni bwo Nyirabavakure wari uryamanye muri iyi nzu n’abana be bane bumvise inzu yabo iri gushya basohoka bwangu ku bw’amahirwe ntihagira ubikomerekeramo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka nta wayiburiyemo ubuzima icyakora ngo ibyarimo byose byahiriyemo.
Ati “Inkongi yangije ibifite agaciro ka miliyoni 4Frw. Nta muntu waburiyemo ubuzima, cyangwa ngo akomereke icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana.”
Mu byahiriye muri iyo nzu harimo imyenda y’umugore n’iy’abana, ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku n’ibikoresho byo mu gikoni.
Ibi byabaye mu gihe umugabo wo muri uru rugo yari amaze iminsi arutaye kubera amakimbirane, hagakekwa ko ari we ushobora kuba yayitwitse akoresheje lisansi.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyateye iyi nkongi.
Inzu y’umuturage wo mu Karere ka Rusizi yahiye n’ibyarimo byose birakongoka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *