skol
fortebet

Rusizi: Mu mezi atanu habonetse ibirego 14 by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko mu mezi atanu ashize muri aka Karere hamaze kuboneka ibirego 14 by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rusizi yabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.

Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye muri aka Karere ka Rusizi, harimo gutera amabuye ku nzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo ashengura imitima y’abarokotse Jenoside, kubahohotera, n’ikirego cy’uwarokotse Jenoside wasanze hafi y’iwe yishwe.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze icyongereye ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari bamwe mu bayigizemo uruhare bari kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko, bagafungurwa ariko batarigeze bemera icyaha.

Ati "Abarokotse Jenoside bakwiye kurindirwa umutekano mu buryo bwihariye kuko barazira ko babashije kurokoka batishwe muri Jenoside".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe imyaka irenga 100, naho gahunda yo kuyirandura ikaba imaze imyaka 31 itangiye.

Ati "Kuba tubona abagaragarwaho, ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo biduca intege, ahubwo bitwereka ko tugifite akazi ko gukora. Tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage by’umwihariko urubyiruko, tubasaba kwitandukanya n’inyigisho zitari ukuri".

Kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025, mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibirego 14 by’ingengabitekerezo ya Jenoside, hafatwa abantu 16.

Meya Sindayiheba avuga ko bagiye gukomeza kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda SSP Karagire yasabye abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa