Rusizi: Ubuyobozi bwaburiye abasengera ku ibuye rya Ryankana
Yanditswe: Wednesday 03, Dec 2025
Ibuye rya Ryankana riherereye mu cyanya cy’ubuhinzi mu kibaya cya Bugarama ahitaruye aho abaturage batuye. Ni ibuye ridasanzwe bitewe n’ubunini bwaryo n’aho riherereye.
Iyo ugeze hafi y’iryo buye wumva abantu bahanitse amajwi basenga abandi bashima Imana ko yasubije ibyifuzo bayizaniye ubushize.
Aho iryo buye riherereye ni mu Kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi. Ni ahantu hafite isuku kuko usanga hakubuye, ndetse n’ubwiherero bwaho bufite isuku.
Bamwe mu bahasengera basa n’abazi ko kuhasengera bitemewe kuko iyo babonye umuntu batamenyereye aje abasanga banyonyomba umwe, umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ndamyimana Daniel, yavuze ko ku Ibuye rya Ryankana kurisengeraho bitemewe, asaba abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Ati "Dukangurira abantu gusengera mu nsengero zemewe ku buryo umutekano wabo kuwucunga biba byoroshye. Ku musozi imvura ishobora kuhabanyagirira cyangwa inkuba ikahabakubitira, bashobora no kuhamburirwa kuko ni hanze".
Nyiransabimana Jacqueline, umunyamakuru wa IGIHE yahageze ari guhanurira umusore wari waje kuhasengera ko Imana imuhaye uruhushya rwo gutwara moto.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 wari uri kubwiriza abari baje kuhasengera, yavuze ko amaze amezi atatu atangiye gusengera kuri iri buye.
Undi witwa Mukeshimana John yavuze ko ku ibuye rya Ryankana yarirangiwe n’inshuti.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *