Rusizi: Umugabo yatwikiye umugore n’abana mu nzu,Imana ikinga akaboko
Yanditswe: Friday 03, Apr 2026
Kuri Sitasiyo y’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyakabuye hafungiye umugabo witwa Kwizera Eric ukekwako gutwikira mu nzu umugore we, bapfa ko yanze ko bagabana ibihumbi 80Frw umugore yari yakuye mu itsinda.
Byabereye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi ku wa 2 Mata 2026.
Uyu mugabo umaze amezi abiri avuye mu Kigo Ngororamuco kubera ubusinzi n’urugomo, yasabye umugore we Uzaribara Jacqueline ko bagabanira hagati ibihumbi 80Frw, ngo agire ayo ajya gukoreshaho, umugore arabyanga.
Uwo mugabo yahise atwika ‘matelat’ ngo umugore n’abana batatu bahire mu nzu, ku bw’amahirwe bose bayivamo ntawe ukomeretse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye yashimiye abaturage batabaye bakazimya iyo nzu itarashya ngo ikongoke.
Ati "Ni umugabo usanzwe ufite imyitwarire itari myiza yari amaze amezi abiri avuye mu kigo ngororamuco. Yahise afatwa ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyakabuye".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *