skol

Rusizi: Umugore wabyaye avuye kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi yahawe inzu

Yanditswe: Monday 11, Aug 2025

featured-image

Uwamariya Noella wo mu Karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yatsinze mu 2024, yubakiwe inzu.

Ku wa 10 Kanama 2025, nibwo Uwamariya Noella yahawe iyi nzu yubakiwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi.

Igikorwa cyo kumushyikiriza iyi nzu ku mugaragaro cyahuriranye n’ibirori byo kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mwaka ushize mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika.

Tariki 28 Kamena 2024 nibwo Paul Kagame yiyamamarije kuri site yo mu Karere ka Rusizi. Uwo munsi nibwo Uwamariya Noella wo mu Mudugudu wa Winteko, Akagari ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, wari mu bihumbi by’abaturage bitabiriye iki gikorwa, akiva kuri site yahise afatwa n’ibise hitabazwa imbangukiragutara, imugeza ku bitaro bya Gihundwe ari naho yabyariye umwana w’umukobwa.

Iyi nkuru yatumye abanyamuryango ba FPR mu Karere ka Rusizi bamenya ko uyu mubyeyi w’abana batanu atuye mu nzu itajyanye n’igihe, batangira gukusanya ubushobozi bwo kumwubakira.

Uwamariya Noella nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu iri kumwe n’igikoni, n’ubwiherero yashimiye umuryango FPR-Inkotanyi, avuga ko iyi nzu ahawe ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati "Nabaga mu nzu iva, ntira ubwiherero mu baturanyi, nkajya gushariza itoroshi mu baturanyi. Ndishimye ko bampaye inzu irimo umuriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame atuyoboye neza azakomeze atuyobore".

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Mururu, Twagiramungu Alex yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yabagejejeho icyifuzo cy’uko akeneye kubakirwa.

Ati "Ibyo tumaze kugeraho muri uyu mwaka harimo ibyo twagizemo uruhare. Abanyamuryango twubakiye umunyamuryango utari wifashije inzu nziza, ikomeye ya miliyoni 11,5Frw. Turamusaba kuyifata neza no kuyigirira isuku".

Inzu yubakiwe Uwamariya Noella ni imwe mu nzu 9 abanyamuryango ba FPR-Inkontanyi mu Karere ka Rusizi bubakiye abatishoboye mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 ariko banasannye inzu 18.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byo gutahana mu nzu nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa