Rusizi: Urujijo ku rupfu rw’umusore wasanzwe mu mashyuza yapfuye
Yanditswe: Monday 22, Dec 2025
Umusore witwa Kwizera Elsa w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, yasanzwe mu mazi y’amashyuza yapfuye, aho bikekwa ko yazize gas ibamo.
Byabereye mu Mudugudu wa Rukamba, Akagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ku wa 21 Ukuboza 2025.
Saa 14:40 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwahawe amakuru ko hari umurambo w’umusore abaturage basanze mu mashyuza.
Mu gukurikirana iki kibazo byaje kugaragara ko uwo mu musore ari Kwizera wavuye iwabo i Gitambi tariki 20 Ukuboza, Saa Tanu z’amanywa bamuhaye ibihumbi 50Frw ngo age kugura inyama zo gukoresha mu bukwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musore yishwe na gas.
Ati “Ariya mazi tubuza abaturage kuyajyamo kuko harimo gas. Twamusanze ahantu hari gas nyinshi. Amafaranga yari yahawe ngo ajye kuguramo inyama ntayo twamusanganye”.
Ntabwo haramenyekana niba uyu musore yiyahuye mu mashyuza nyuma yo kwibwa amafaranga cyangwa niba hari abamwishe bakamujugunyamo.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Kwizera abaye umuntu wa kane upfiriye mu mashyuza ya Rusizi mu myaka itatu ishize kuko mu 2024 hapfiriyemo abantu babiri.
Kimonyo yavuze ko icyo abona cyakorwa mu kwirinda izi mpanuka ari uko hashakwa rwiyemezamirimo uhabyaza umusaruro mu buryo bw’ubukerarugendo, ariko hakabanza gukorwa inyigo z’abahanga zikerekana aho abantu badakwiye kurenga.
Ati “Abaturage bafite imyumvire ko ariya mazi abavura imvune n’amavunane. Ikindi cyakorwa ni uko hashyirwaho uruzitiro kugira ngo abaturage bareke kujya bigabiza ariya mazi anyuzamo akabatwara ubuzima”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *