Nzacahinyeretse Aaron w’imyaka 30 ubana n’umugore n’umwana mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi,yatafanwe urumogi munsi y’uburiri.
Ni urumogi yagurishije abasore aho mu Rushakamba, asubiye iwe kuzana urwari ruhasigaye inzego z’umutekano zari zahawe amakuru zirumufatana munsi y’uburiri aryamaho.
Uwahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko nyuma y’aho hagaragariye abasore mu itangazamakuru bidoga ko banywa bakanacuruza urumogi ku mugaragaro, isoko ryabo riri aho mu Rushakamba mu mujyi wa Rusizi, byahagurukije ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’Umurenge wa Kamembe, abaturage n’inzego z’umutekano zihakorera.
Batangira gushakisha abagaragara muri ibi bikorwa bitemewe.
Ati: “Aha mu rushakamba hahise hashyirwa irondo ryihariye ry’abantu 4 bahirirwa kumanywa n’abandi 4 baharara buri joro, bafatanya n’inzego z’umutekano, abaturage bakoreshwa inama basabwa gutanga amakuru ku bo bakeka banywa bakanacuruza urwo rumogi.’’
Avuga ko bamwe batangiye gufatwa, bituma abarucuruzaga ku mugaragaro bacika intege, batangira kurucuruza rwihishwa ariko bacungana n’inzego z’umutekano n’amakuru y’abaturage atari aboroheye.
Ati: “Ni muri urwo rwego, Nzacahinyeretse Aaron usanzwe akekwaho kunywa no gucuruza urumogi wanabifungiwe imyaka hafi 3, yazindukiye mu Rushakamba afite udupfunyika tw’urumogi tutamenywe umubare,ahageze ahasanga abasore bari bamutegereje ararubaha, irondo rimubona, ryanga guhita rimukanga ngo ataricika n’abo basore.”
Avuga ko amaze kurubaha abasore bagiye, asubira iwe kuzana urwo yari ahasize, amakuru aratangwa mu nzego z’umutekano, zimugenda runono, akinguye urugi ngo yinjire mu nzu ziba zamugezeho ziramwinjirana ziramusaka, zimusangana udupfunyika tubirir twarwo munsi ya matora aryamaho ku musego.”
Yunzemo ko yahise ashyirwamo amapingu ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kamembe, akaba ari ho afungiye.
Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Rushakamba wakunze kuvugwaho kuba indiri y’abagizi ba nabi barimo abambuzi, abanywi n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri uyu mujyi, avuga ko batatse igihe kirekire, ariko ko babona bitangiye gukemuka, ubuyobozi n’inzego z’umutekano babihagurukiye, amaherezo hazatekana nk’ahandi muri uyu mujyi.
Ati: “Ubwo batangiye kujya babagwa gitumo bakabasangana urwo rumogi, n’ibyo tugenda twibwa tukayoberwa aho birengeye amaherezo bizagenda biboneka dutekane. Nibagenzure no mu nzu zicumbitsemo abakora uburaya kuko hari byinshi tubura bijyanwayo, ingamba zifatwa kuri aba banywa bakanacuruza urumogi zinafatwe no kuri abo bose tuzahumeka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux avuga ko nyuma y’aho hagaragaye abidoga kunywa no gucuruza urumogi ku mugaragaro aha mu Rushakamba, hatangiye ibikorwa byo kubafata no kubakoma mu nkokora.
Ati: ”Icyo gihe twahise dufatamo 7, dukorana inama n’abatuye uriya mudugudu, batwemerera uruhare rwabo mu gutungira agatoki ubuyobozi aho bakeka ibyo bikorwa hose.’’
Yongeyeho ati: “Twahise tuhashyira irondo ryihariye, iry’amanywa ry’abantu 4 basimburwa n’abandi 4 b’ijoro, duhashya ibyo bikorwa bibi kuko uretse uriya warufatanywe mu nzu, hari abandi 3 twafatiye aho mu Rushakamba barunywa,bose bashyikirizwa RIB,sitasiyo ya Kamembe ngo bakurikiranwe kuko kiriya ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”
Ashimira abaturage bakomeje kubyitwaramo neza batanga amakuru afasha mu gutahura aba bakoresha ibiyobyabwenge usangamo cyane cyane urubyiruko, bikarwangiza kandi ari imbaraga z’igihugu, akanasaba ababa bakigerageza gukoresha ibyo biyobyabwenge kubireka kubera ingaruka mbi zabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *