skol
fortebet

Ruto yagowe no kwakira inama yahuje u Bufaransa na Afurika

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 13, May 2026

 Ruto yagowe no kwakira inama yahuje u Bufaransa na Afurika

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko Perezida wa Kenya, William Ruto, yagowe no gufata icyemezo cyo kwakira inama yahuje igihugu cyabo na Afurika, amushimira ko nubwo byari bigoye ariko yagifashe ndetse inama ikagenda neza.

Ni inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, Africa Forward Summit, yabereye i Nairobi muri Kenya ku wa 11 n’uwa 12 Gicurasi 2026.

Iyi nama yari ibereye bwa mbere mu gihugu gikoresha Icyongereza yitabiriwe n’abarenga 4.000 barimo n’abakuru b’ibihugu na za Guverimoma.

Ubwo yayisozaga, Perezida Ruto yashimiye Macron ati “Dutewe ishema no kuba twarakiriye iyi nama. Warakoze cyane Emmanuel kuba waradusuye. Igihe cyose uhawe ikaze muri Kenya. Watweretse ko uri inshuti yacu. Warakoze.”

Macron na we yahise agaragaza ko we n’itsinda rye bishimiye uko bakiriwe muri Kenya.

Ati “Reka mbanze nshimire umuvandimwe wanjye Perezida William kubera ku kwemera kwakira no gutegura iyi nama ikomeye nk’iyi dufatanyije byari icyemezo gikomeye. Ariko yarabyemeye ndetse ibirenze ibyo igenda neza.”

Yashimiye mugenzi we wa Kenya, Guverinoma ya Kenya n’izindi nzego zose zirimo n’iz’u Bufaransa zatumye iyi nama igenda neza.

Ati “Mwagaragaje ikintu cyihariye muri iyi nama ya Africa Forward Summit. Ndagira ngo nshimire amatsinda yose n’abafatanyabikorwa bari aha, buri wese wagizemo uruhare, mwakoze ibintu bikomeye. Abikorera, abahanzi, abanyabugeni, abo muri siporo n’abandi byari ibintu binejeje. Mwarakoze cyane nta bwo bizibagirana.”

Yavuze ko Africa Forward Summit yageze mu cyiciro gishya, ashimira uburyo Abanya-Kenya babakiriye.

Iyi nama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zijyanye n’uburyo Afurika yatezwa imbere ndetse n’uburyo batakiyifata uko biboneye.

Muri iyi nama Macron, yatangaje ko igihugu cyabo kitagifata Umugabane wa Afurika nk’akarima kacyo, ahubwo ko gishyize imbere ubufatanye burimo ubwubahane kandi bufitiye inyungu impande zombi.

Ati “Uyu ni umugabane ntagishaka ko u Bufaransa bubona nk’akarima kabwo, aho abashoramari bumva ko bafite uburenganzira bwose cyangwa bakizera amasezerano kubera ko ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi myumvire yageze aho bamwe batekereza ko u Bufaransa bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa gukuraho ubutegetsi muri Afurika ariko ko ibyo byarangiye mu 2017 ubwo yajyaga ku butegetsi.

Mu gukomeza gufatanya na Afurika Macron yijeje ibihugu bya Afurika ko igihugu cye giteganya gukora ishoramari rya miliyari 27$ kuri uyu mugabane mu nzego zirimo ingufu n’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa