skol

Rutsiro: Abana babiri bibye ubwato burabaroha, umwe arapfa

Yanditswe: Monday 01, Dec 2025

featured-image

Mu Karere ka Rutsiro, abana babiri bibye ubwato, burohama mu Kiyaga cya Kivu, umwe arapfa.

Byabereye mu Mudugudu Munyinya, Akagari Murambi, Umurenge wa Musasa Akarere ka Rutsiro ku wa 30 Ugushyingo 2025.

Saa Cyenda n’Igice nibwo Nsabimana Claude w’imyaka 15 na Nsengimana Egide w’imyaka 14 bagiye ku Kiyaga cya Kivu, bahasanga ubwato Ntakirutimana Jean Marie Vianney akoresha mu kurangura indugu yavayo akabuparika ku mwaro.

Ubwo bwato babujyanye mu Kivu bari kumva umunyenga hazamo umuhengeri urabaroha.

Kajeguhera Jean wari hafi aho yagerageje kubatabara ashobora kurohora uwitwa Nsabimana Claude, naho Nsengimana Egide aramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bahise bahamagara ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rishaka Nsengimana Egide aboneka yapfuye.

Ati: “Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma. Turakomeza kwibutsa abaturage bacu baba abato n’abakuru ko badakwiye kwisukira ikiyaga cya Kivu ngo bagemo batambaye umwambaro ubarinda kurohama”.

Bisengimana yavuze ko ku Kiyaga cya Kivu hari ahantu hagenewe imyidagaduro ku bakeneye koga, haba hari abahanga bafite n’ibikoresho n’ubuhanga bwo gutabara igihe hari urohamye, bityo ko ariho abaturage bakwiye kogera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa