skol

Rutsiro: Afunzwe akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima

Yanditswe: Friday 01, Aug 2025

featured-image

Umusore w’imyaka 35 wo mu Karere ka Rutsiro, afunzwe akekwaho kwica ateye icyuma mu mutima mugenzi we w’imyaka 42, afatirwa mu gihuru aho yarimo agerageza kwihisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Rugamba mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyo bapfuye kitaramenyekana.

Ati “Nibyo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.”

SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n’amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z’inkorano, usanga ziba intandaro y’urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku birato bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa