Rutsiro: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi amushukishije 100 Frw
Yanditswe: Sunday 01, Feb 2026
Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Rutsiro arimo guhigwa bukware akekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi, amushukishije 100 Frw.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure ho mu Mudugudu w’Agaharawe, ku mugoroba w’itariki 31 Ukuboza 2026.
Umunyamabanga w’umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Mukaferesi Irene mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.
Ati "Iyo nkuru ibabaje twayimenye amakuru aturutse ku babyeyi b’umwana, ndetse dukomeje gushakisha uriya musore ukekwaho kumusambanya kugira ngo nibimuhama abibazwe n’amategeko, umwana yahise ajyanwa kwa muganga, kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore umwana yamusanze iwabo amuha 100 Frw, ubundi aramusambanya. Amaze kumva ko ababyeyi b’umwana babimenye yahise atoroka.
Muri aka Karere ka Rutsiro, ku wa 29 Mutarama 2026, nabwo umusore w’imyaka 23 yafunzwe akekwaho gusambanya umwana wo kwa nyirasenge w’imyaka icyenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *