skol

Rutsiro: Batatu bagiye kwiba amabuye y’agaciro babura umwuka barapfa

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Abaturage batatu bo mu Karere ka Rutsiro bagiye kwiba amabuye y’agaciro ahantu yacukurwaga ariko hamaze amezi abiri hafunzwe, babura umwuka bahumeka barapfa.

Byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano ho mu Mudugudu wa Kazizi, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.

Amakuru ahari ni uko abashinzwe umutekano ba sosiyete yacukuraga amabuye muri ako gace aribo baje kumenya amakuru y’uko hari abantu binjiye ahacukurwaga ahagana Saa Sita z’ijoro, bihutira kumenyesha ubuyobozi.

Amakuru dukesha IGIHE ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ati “Abasekirite bafashe umuntu arimo gukanyaga ingwa mu mugezi, ajya kubereka aho bacukuraga bahageze bahahurira n’undi wari uvuyemo ababwira ko abandi batatu bahezemo kubera kubura umwuka, baje gukurwamo bapfuye.”

Ndayambaje yakomeje asaba abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bashobora guhuriramo n’ibyago bitandukanye bishobora no kubyara urupfu.

Abapfuye umuto muri bo yari imyaka 16, mu gihe umukuru afite imyaka 29.

Hari hashize iminsi mike abandi baturage bagwiriwe n’inkangu aho bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa