Mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026, inkuba yakubise abantu babiri, umwe ahasiga ubuzima.
Uwahitanywe nayo ni umwana w’umunyeshuri witwaga Nsanzimana Eric w’imyaka 11 wo mu Mudugudu wa Miraramo wari uvuye kwiga, na Nikuze Marie Claire w’imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Karambo I, bombi bo mu Kagari ka Kabuga ajyanwa mu bitaro.
Umuturage wo muri ako kagari ka Kabuga waganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko uwo munyeshuri yamukubitiye mu nzu y’iwabo avuye ku ishuri, arimo guhindura imyenda, uyu mugore imukubitira ku ibaraza ry’urusengero yari yugamyeho ataha.
Ati: “Nyina w’uwo mwana babanaga bonyine ni we watanze amakuru, abatabaye basanga umwana yashizemo umwuka. Nikuze Marie Claire we yatahaga, yugama ku rusengero rwari ku nzira acamo, irahamukubitira agwa igihumura, ubwenge buratakara ntiyongera kuvuga, ajyanwa kwa muganga.’’
Yavuze ko bahorana ubwoba bw’inkuba iyo imvura iguye kuko kano gace zihiganje cyane, zikunze guhitana abantu abandi zikabasigira izindi ngaruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu Murenge wa Mukura, Ntawuyirusha Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko ayo makuru akimenyekana bihutiye gutabara.
Ati: “Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Murunda, Uriya mugore tumujyana mu bitaro bya Kibuye aho akomeje kwitabwaho n’abaganga.’’
Yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura igwa akenshi igateza ibiza mu bice byinshi by’I gihugu, bagakurikiza amabwiriza yose bahabwa ajyanye no kwirinda inkuba, abafite ubushobozi bakagira imirindankuba mu ngo zabo.
Yavuze ko imiterere y’aka gace k’imisozi miremire ituma kagira inkuba cyane zikubita abantu, ari yo mpamvu, nubwo hari ibyo badafitiye ubushobozi byo gukumira byaje, mu nama nyinshi bakorana n’abaturage kumva no kubahiriza ibyo basabwa byose mu kwirinda inkuba bahora babibashishikariza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *