skol
fortebet

Rutsiro: Yagwiriwe n’ibuye arapfa

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 28, May 2025

Rutsiro: Yagwiriwe n'ibuye arapfa

Sponsored Ad

skol

Mbarushimana Alex w’imyaka 40 wo mu Akarere ka Rutsiro yagwiriwe n’ibuye arapfa, ubwo yari mu kazi ke ko gucukura amabuye y’agaciro.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Ngoma mu Mudugudu wa Gashihe, ku wa 27 Gicurasi 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n’ibuye ubwo bacukuraga indani.

Ati "Twahawe amakuru n’ubuyobozi bwa DEMIKARU Ltd icukura amabuye y’agaciro ko ubwo bacukuraga mu cyo bita indani, ibuye ryamanukiye uwitwa Alexis Mbarushimana ahita apfa."

Yakomeje avuga ko umurambo we woherejwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma.

Mpirwa Migabo yasabye ko kompanyi z’ubucukuzi zigomba kuba zifite ubwishingizi bw’abakozi zikoresha no gukoresha abakozi bambaye ibiresho bibarinda.

Abakozi bakora mu bucukuzi bo basabwe kwirinda, bakajya mu ndani bafite ubushishozi kugira ngo hatagira uwo ibuye rigwira cyangwa ngo babe babura umwuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa