skol
fortebet

Rwamagana: Gitifu w’Akagari ukekwaho gukubita abaturage, yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 16, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuze ko uwari Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kitazigurwa gaherereye mu Murenge wa Muhazi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo akorweho iperereza ku cyaha cyo gukubita abaturage yayoboraga.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’aho abaturage bo mu Kagari ka Kitazigurwa bari bamaze iminsi binubira ko abayoboza inkoni n’irindi terabwoba ritandukanye.

Mu batumye atabwa muri yombi harimo umugore n’abana be babiri b’abahungu yakubise mu buryo bukomeye, abaziza ko bari bibye ibishyimbo ku rugo rw’umuturanyi na ho Mama wabo amukubita amuziza ko atigeze atanga amakuru.

Uyu muryango ngo wahise utabaza inzego z’umutekano zijyayo zisanga koko yabagize intere zihita zimuta muri yombi hanatangira iperereza.

Uretse uyu muryango hari n’abandi baturage benshi bo muri aka kagari bavuga ko uyu muyobozi yajyaga abakubita akanabafungira mu bwiherero bwo ku Kagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yabanje gusezera mu kazi mbere yo gutabwa muri yombi ku bw’ibyaha akekwaho.

Ati “Yarasezeye kuko yabonaga ko tugomba kumwirukana. Ubutumwa duha abayobozi ni ukuzirikana ko ibyo dukora byose tubikorera abaturage, ko kandi iyo akoze ikosa [umuturage] abihanirwa n’amategeko ariko twe ntabwo twihanira.’’

Kuri ubu uyu muyobozi ukekwaho gukubita abaturage afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa