skol

Rwamagana: Hafunzwe uruganda rwakoraga inzoga ko mu nsenda, itabi na ethanol aho kuba ibitoki

Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA, bafunze uruganda rwari rwarahawe ibyangombwa byo gukora inzoga mu bitoki n’inanasi, bamwe mu bakozi barwo batabwa muri yombi abandi bayabangira ingata.

Ni nyuma yo gusanga rutabikoresha ahubwo rukoresha itabi ry’ibibabi biseye, urusenda, amajyane na alcohol ya ethanol.

Uru ruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing rusanzwe rukorera mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nsinda, rwasuwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, hagiye gukorwa ubugenzuzi.

Ku ikubitiro aba bayobozi bahise babona amakarito 64 z’umusemburo usanzwe ushyirwa mu migati aho yakoreshwaga mu kuyishyira mu nzoga.

Babonye kandi ibilo 50 by’urusenda rwifashishwaga ruseye, imifuka myinshi irimo amajyane yari ahishe mu bikarito, bahafatiye kandi inzoga zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw zari zarakozwe ziteguye kujyanwa ku isoko.

Basanze uru ruganda rutagira ibyangombwa bya RSB ndetse rurimo n’ibindi binyobwa byahakorerwaga bakabeshya ko bikorerwa mu Karere ka Gasabo.

Bamwe mu bakozi b’uru ruganda bahise batabwa muri yombi abandi bayabangira ingata barahunga barimo na nyirarwo wirwa Muzarendo Raphael.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko basanze ibyo rwakiye uburenganzira atari byo rukora bahitamo kurufunga.

Ati: “Twasanzemo ibitemewe byinshi bakoreshaga birimo urusenda, pakimaya, itabi n’ibindi byinshi byatumye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano na Rwanda FDA urwo ruganda rufungwa. Ibyo twafatiyemo byose dutegura uko tuza kubyangiza kuko bitakomeza gukoreshwa.’’

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ba nyir’uruganda bari barasabye uburenganzira bwo gukora inzoga zenzwe mu bitoki n’inanasi ariko nta bitoki cyangwa se inanasi bakoreshaga.

Ati: “Bihishaga bagakoresha ibintu bihumura nk’inanasi cyangwa se ibitoki ku buryo inzoga bakoze mu rusenda na biriya bindi, zihumuramo iyo mpumuro yabyo, rero twagize amakenga tujya kubagenzura tubatunguye dusanga bakoresha ibitemewe byinshi.’’

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kwitondera inzoga banywa kuko hari izitujuje ubuziranenge zica ubuzima bwabo, ko bajya banywa inzoga zemewe cyangwa se bakinywera umutobe biyengeye ku buryo bitabagiraho ingaruka.

Ibinyobwa bya Agahebuzo Drinks Processing y’i Rwamagana hasanzwe bitujuje ubuziranenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa