Rwamagana: Icumbi riraramo abanyeshuri 150 ryahiye rirakongoka
Yanditswe: Monday 03, Nov 2025
Icumbi ry’Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) cyigamo abakobwa gusa giherereye mu Karere ka Rwamagana, ryahiye rirakongoka rihiramo ibikoresho byose by’abana 150 biga kuri iki Kigo.
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 ahagana saa Yine za mugitondo aho iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.
Umuyobozi w’Ikigo cya IWE, Habarurema Wellars, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi y’umuriro yafashe iki Kigo ubwo abana bari mu ishuri.
Ati: “Abana bari bari mu ishuri babona umwotsi uzamuka hejuru bahita bashaka kujya kureba ibibaye dusanga hari gushya, ririya cumbi ryararagamo abanyeshuri 150 ariko nta kintu na kimwe twakuyemo byose byahiye birakongoka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigabiro, Adeodatus Sicoke, yavuze ko nta mwana wagize ikibazo, yavuze ko hagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence) gisanzwe cyigamo abanyeshuri barenga 350 b’abakobwa gusa, biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ibitanda byahiye ni 150 byose byararagaho abanyeshuri.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro muriro ryihutiye gutabara rizimya uyu muriro.
Icumbi ry’Ikigo cya IWE cyigamo abakobwa gusa ryahiye rirakongoka

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *