skol

Rwamagana: Umucuruzi arakekwaho kwicisha ibuye n’icyuma uwanyweraga mu kabari ke

Yanditswe: Saturday 28, Jun 2025

featured-image

Umugabo witwa Mugabo Damascene wari utuye mu kagari ka Bushenyi,Umurenge wa Mwulire Akarere ka Rwamagana,yishwe n’umucuruzi ufite akabari amuziza ideni ry’amafaranga magana atanu y’u Rwanda .

Amakuru dukesha abaturage bo mu kagari ka Bushenyi avuga ko Nyakwigendera wakoraga umwuga w’ubufundi yasangiye n’uwukekwaho bakundaga kwita banzuyampe , bivugwa ko yari asanzwe ari inshuti ye banakundaga gusangira inzoga.

Umwe mu bavandimwe ba Nyakwigendera Mugabo Damascene waganiriye n’ ’Umuryango.rw yavuze ko amakuru y’urupfu rwe bayamenye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025 mu Saa saha ya Saa kumi amaze kwicwa .

Yagize ati " Basangiye bigeze nka saa cyenda nibwo yamwishyuje amafaranga magana atanu kuko akabari banyweragamo ni akuwo wamwishe ,hanyuma ngo undi amuha bote na telefoni ya simati fone (smart phone) arambwira bibike noneho nzabifate nkuzaniye amafaranga yawe hanyuma arabibika ariko ahita agaruka abatura ikibuye akimukubita mu maso hanyuma ajya mu nzu kuko bari hanze ,azana icyuma akimusogota mu mutima ."

Bamwe batuye mu Mudugudu wa Bushenyi burasaba ko uwishe uwo mugabo ko yazaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo abaturage bose babone ingaruka z’icyaha akekwaho .

Umwe muribo yagize ati"Bibaye byiza bazamuzana akaburanira hano yakoreye icyaha kuko nuwabikoze mbere ntawamenye uko byarangiye kuko si ubwa mbere bibaye Kandi byabera urugero abaturage bose ."

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab aganira n’umunyamakuru yemeje iby’ urupfu rwa Mugabo Damascene.

Yagize ati" Ayo makuru twayemenye ,tukimara kubimenya twagiyeyo.Ni umu mugabo bari inshuti ndetse basangiraga rimwe na rimwe bajyaga bakorana akazi k’ubufundi ."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko "Bigaragara ko byavuye ku isindwe nama abaturage kwirinda isindwe ,wenda banywa inzoga ariko gutsinda bishobora gutuma abantu barwana bakicana bakwiye kubyirinda ."

Amakuru atangwa n’abaturage anavuga ko umwe mu batuye hafi y’akabari Nyakwigendera yiciweho waje atabaye nawe yajyanwe mu bitaro ari intere nawe akubiswe umwase mu mutwe nuwo mugabo bitaga Banzuyampe wishe Mugabo Damascene.

Nyakwigendera Mugabo Damascene yasize umugore n’abana batatu Umukuru muribo afite imyaka 17 y’amavuko .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa