skol

Rwamagana: Umusore uherutse kwicira umukobwa i Masaka, yarashwe agerageza kurwanya Polisi

Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025

featured-image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wakekwagaho kwica umukobwa bakundanaga amuciye umutwe, yarasiwe mu Karere ka Rwamagana nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigiye kumufata.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu ni bwo humvikanye inkuru y’uko umukobwa witwa Mutoni Diane wacuruzaga akabari i Masaka mu Karere ka Kicukiro yishwe aciwe umutwe, ku ikubitiro haketswe uwari umukunzi we kuko yahise anaburirwa irengero.

Inzego z’umutekano zakomeje kumushakisha kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu zamenye amakuru ko yihishe mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uyu munsi ku itariki 22 mu gihe cya saa tanu n’igice mu Murenge wa Fumbwe ari bwo Polisi yabonye amakuru y’uko hari umusore w’imyaka 33 wari wagize uruhare mu kwica Mutoni Diane uhihishe.

Ati “Polisi yabonye amakuru igera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, yanze gukingura nyir’urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko yashatse gutera icyuma n’uwo mu Polisi ahita amurasa. Yavuze ko uwo musore yahise apfa.

Ati “Inama tujya ni uko abantu bakwiriye kureka kwijandika mu bikorwa ibyo ari byo byose binyuranyije n’amategeko, gukora ibyaha bitandukanye kubera ko amategeko arabihana kandi inzego z’umutekano ntizishobora kwihanganira umuntu wabikoze, agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje agira ati “Niba hari amakimbirane yabaye hagati y’abantu nta bwo umwanzuro ari ukwica cyangwa gukubita no gukomeretsa bakwiriye kwegera inzego zibishinzwe zikabakemurira ayo makimbirane.”

Mutoni Diane bikekwa yishwe n’uyu musore bahoze bakundana, yari asanzwe acuruza mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa