Rwamagana: Umwana w’imyaka 12 yagiye kuvoma muri Muhazi ararohama
Yanditswe: Sunday 11, Jan 2026
Umwana w’imyaka 12 w’umuhungu wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, yagiye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira arohamyemo arapfa.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 mu Mudugudu w’Amazinga mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yabwiye IGIHE ko bari abana babiri bajyanye kuvoma mu Kiyaga cya Muhazi birangira umwana umwe aguyemo undi ajya gutabaza.
Ati “Uwo mwana wundi bari kumwe rero niwe wagiye gutabaza, ku bufatanye na Polisi ikorera mu mazi twamukuyemo ababyeyi be bahita bafata umwanzuro w’uko bamushyingura. Turasaba ababyeyi kubuza abana babo kujya kuri Muhazi kuko amazi bayafite hafi yabo, kujyayo ni ukwikururira ibyago kandi natwe turongera umutekano waho.’’
Ikiyaga cya Muhazi ni kimwe mu bikunze gupfiramo abantu yaba abagerageza kwiyahura ndetse n’abagwamo ku bw’impanuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buherutse gutangaza ko nta muntu wemerewe kogera kuri iki kiyaga cyane cyane abaturage bahaturiye babikora uko biboneye, ngo kuko abenshi bibaviramo urupfu.
Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Gasabo na Gicumbi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *