skol
fortebet

Rwamagana: Umwana wiga mu mashuri abanza yasanzwe mu mugozi yapfuye

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

Rwamagana: Umwana wiga mu mashuri abanza yasanzwe mu mugozi yapfuye

Sponsored Ad

skol

Umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 11 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026, mu Mudugudu wa Bishangara mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.

Nkuko IGIHE cyabitangaje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yavuze ko bageze iwabo wa nyakwigendera basanga ari mu mugozi.

Ati “Ni umwana basanze yitabye Imana, afite imyaka 11, umuvandimwe we niwe wasohotse asanga uwo mwana yishumitse umugozi mu ijosi bikekwa ko yiyahuye. Yigaga mu mashuri abanza, babitubwiye rero duhita tujyayo umurambo tuwuzana ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo uzasuzumwe hamenyekane icyamwishe.’’

Gitifu Rushimisha yavuze ko uwo mwana wiyahuye asanzwe afite ababyeyi bombi kandi ko nta kibazo na kimwe yari afite cyari gutuma yiyahura. Yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakamenya ibyo batekereza n’imibereho yabo.

Ati “Ababyeyi nibamenye abana aho bari igihe cyose, baba bari ku ishuri bakabimenya, baba bari mu rugo nabwo bakabimenya kandi bakanamenya kubarinda kugira ngo dukomeze tugire u Rwanda rw’ejo kuko birababaje kuba umwana nk’uyu yakwiyahura yari afite ejo hazaza heza.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa