Rwamukwaya Valens wabaye umunyamakuru mu myaka 38, harimo n’imyaka 26 yakoreye RBA ayifatira amashusho, yitabye Imana.
Yari mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Ni amakuru yemejwe n’umuryango we.
Lyse Jennifer Muhorakeye umukobwa wa nyakwigendera yahamirije Imvaho Nshya amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko yagira icyo avuga mu kanya karibuze.
Rwamukwaya azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.
Valens Rwamukwaya yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956, asize umugore n’abana batandatu.
Akazi k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yagiye ahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa.
Mu 1984, Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu, naho mu 1994 yagarutse mu Rwanda ajya mu cyahoze cyitwa ORINFOR, ariyo yaje guhindukamo RBA.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *