Rwanda Coding Academy igiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika
Yanditswe: Sunday 09, Nov 2025
Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy ryatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya ‘Junior Achievement Africa Company of the Year’ rizabera muri Nigeria.
Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo Junior Achievement Rwanda gikora ibikorwa byo kwigisha urubyiruko rw’abanyeshuri n’abandi batarengeje imyaka 25 kwihangira imirimo, kugira ubumenyi bukenewe mu kazi n’imicungire myiza y’amafaranga.
Iryo rushanwa riri ku rwego rw’Igihugu riba buri mwaka, abaritsinze bakazahagarira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma ku rwego rwa Afurika gitegurwa na Junior Achievement Africa.
Buri mwaka, Junior Achievement Rwanda itegura irushanwa ryitabirwa n’ibigo by’amashuri yisumbuye aho abarushanwa bagaragaza ubumenyi bafite mu guhanga umurimo, gukora ubucuruzi ndetse no gukora imishinga irimo udushya dutanga ibisubizo by’ibibazo bihari.
Uyu mwaka Rwanda Coding Academy ni yo yabaye ikigo cy’umwaka cyegukanye iryo rushanwa binyuze mu mushinga wahize indi abanyeshuri baryo bane bakoze.
Ni umushinga bise Agro Haven ujyanye no gukora ubuhinzi hifashishijwe uburyo budakoresha ubutaka, ahubwo ibihingwa bigashakirwa ibibitunga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ni uburyo butanga ibisubizo ku bibazo by’ubuhinzi cyane cyane iby’imijyi aho ubutaka buhingwa buba ari buto kuko ubwinshi buba bwubatsweho.
Uwo mushinga wafasha mu kongera ibiribwa kandi ntiwangiza ibidukikije.
Hirwa Emma Response uri muri abo banyeshuri, yavuze ko batekereje uwo mushinga nyuma yo kubona ko uko abaturage biyongera ari ko bakenera ubutaka buhagije bwo guhingaho nyamara butiyongera ku buryo basanga hakenewe ikoranabuhanga ryafasha mu kuboneka kw’ibiribwa.
Umuyobozi Mukuru wa Junior Achievement Rwanda, Rubagenga Emery yasabye abitabiriye iryo rushanwa bose gukomeza urugendo rwo kunguka ubumenyi ndetse asaba n’abatsinze kuzakora ibyo bashoboye bakazahagararira Igihugu neza mu mahanga.
Ati “Urugendo rwo kwiga ntirurangira aha kuko ruhoraho. Abatsinze ndabasaba kuzagararira u Rwanda neza mu kiciro cya nyuma cy’irushanwa ku rwego rwa Afurika kandi muzakomeze guhanga udushya no kwiyungura ubumenyi.”
Niyikora Kevine uri mu batsinze yabwiye The New Times ko icyo gihembo babonye cyabubatsemo icyizere gikomeye bitewe n’uko bahatanye n’abandi bana benshi bafite impano zikomeye ariko barabarusha.
Ati “Hari ibitekerezo byinshi byiza byari bihatanye. Ntitwari tuzi ko dushobora gutsinda. Iyi ntsinzi ni ikintu gikomeye cyane kuri twe mu buryo tutabasha gusobanura.”
Abanyeshuri batsinze bahawe igihembo cya $500 ndetse bazanishyurirwa itike y’indege iberekeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa kizabera i Abuja muri Nigeria mu Ukuboza 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *