skol

Rwanda rwakiriye abaturage 205 babaga muri RDC

Yanditswe: Friday 13, Mar 2026

featured-image

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 205 bari bamaze igihe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda batashye kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu,

Umubare munini w’aba Banyarwanda batashye ugizwe n’abagore ndetse n’abana bavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe muri bo bwiye RBA ko bafashe icyemezo cyo gutaha nyuma yo kubikangurirwa na bagenzi babo batashye mbere, babasha kwiteza imbere.

Benshi mu Banyarwanda bataha ni ababa baramaze igihe bafashwe bugwate n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR Ukorera mu mashyamba yo muri RDC.

Kuva AFC/M23 yatangira kugenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC, aba Banyarwanda babonye umutekano, ndetse ku bufatanye n’Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpuzi, ababishaka bafashwa gutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa