RwandAir yegukanye igikombe cy’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere gitanga serivisi nziza zo mu ndege kurusha ibindi muri Afurika kizwi nka ‘Best Cabin Service in Africa’.
Ni igihembo RwandAir yahawe ku wa 12 Kamena 2026 mu bihembo bizwi nka ‘2026 APEX Awards’ byatangiwe i Dublin muri Irlande. Bitegurwa n’Umuryango uzwi nka ‘Airline Passenger Experience Association: APEX).
Uyu muryango umaze imyaka irenga 40 ushizwe. Ufite icyicaro i Washington DC. Ni umwe mu miryango minini ihuza abari mu bwikorezi bwo mu kirere.
Ni bwo bwa mbere RwandAir ihawe iki gihembo gishimangira serivisi zidakemwa abakozi bayo bo mu ndege batanga.
Bisobanuye ko RwandAir ari yo kigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere gitanga serivisi zo mu ndege nziza muri Afurika.
The APEX Awards ni ibihembo bikomeye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Kugira ngo RwandAir ihabwe iki gihembo hibanzwe ku bintu bitandukanye birimo serivisi zitangwa n’abakozi bo mu ndege, uburyo bwo kumara irungu abari mu rugendo, internet, aho kwicara hameze neza, ibiribwa n’ibinyobwa bitagira amakemwa, uburyo abakozi bo mu ndege bafasha abagenzi, uburyo babakirana urugwiro n’uburyo abakiliya bitabwaho kuva binjiye mu ndege kugeza bageze mu byerekezo bagiyemo n’ibindi.
RwandAir yakiriye iki gihembo mu nama yiga ku hazaza h’ingendo zo mu kirere izwi nka ‘APEX Future Travel Experience:FTE’ ihuza ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byo mu Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati na Afurika.
Igihembo cyatanzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’abagenzi bakoze ingendo zirenga miliyoni ku Isi. Ni igihembo kizirikana uburyo RwandAir itanga serivisi zo hejuru mu ngendo ikora za buri munsi.
Gishimangira kandi ishoramari RwandAir ikomeje gushyira mu gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, amahugurwa agenerwa abakozi bo mu ndege no kwakirana na yombi abakenera serivisi z’iki kigo.
Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki gihembo ari ishimwe rikomeye kuri serivisi zihabwa abakiliya binyuze mu bwitange bw’abakozi bo mu ndege b’iki kigo.
Ati “Mu gihe RwandAir ikomeje guharanira intego yayo yo kuba igicumbi cy’ingendo zihuza Afurika n’ibindi bice by’Isi, tunejejwe no kugaragaza umuco wo kwakira abantu na yombi, ubunyamwuga ndetse no kwakira abantu neza muri buri rugendo. Dushishikajwe no gukomeza guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwa Afurika no guha abakiliya bacu serivisi zo ku rwego rwo hejuru ku rwego rw’Isi.”
Umuyobozi Mukuru wa APEX Group, Dr. Joe Leader, yavuze ko “kuba RwandAir yatsindiye igihembo cya ‘APEX Best Cabin Service’ cya 2026 muri Afurika hashingiwe ku matora y’abagenzi, bishimangira iterambere ridasanzwe rya serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, bigizwemo uruhare rw’ikigo cy’igihugu cyateje imbere serivisi zo kwakira abantu muri Afurika hashingiwe ku bushake, ikinyabupfura n’ishema.”
Ibi bihembo byiyongera ku bindi iki kigo cyakiriye birimo igihembo cy’umwaka wa 2025 nka sosiyete nziza ya mbere mu zikorera ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika, mu bihembo bizwi nka ‘World Airline Awards’.
RwandAir yagihawe n’ikigo Skytrax gisanzwe gitanga ibihembo ku bigo by’indege n’ibibuga by’indege.
Bijyana kandi n’igihembo kizwi nka ‘APEX Diamond Health Safety Status’ kigaragaza uburyo RwandAir yubahiriza amategeko yo kubungabunga ubuzima, kwita ku isuku no kurinda abagenzi. Byabaye ubwa mbere ikigo cya Afurika cyakiriye iki gihembo.
RwandAir ni sosiyete y’igihugu yatangiye ingendo ku wa 1 Ukuboza mu 2002 yitwa Rwandair Express. Mu 2009 yaje guhindura izina yitwa RwandAir, ari naryo ikoresha kugeza ubu.
Kugeza ubu RwandAir ifatwa nka Sosiyete z’indege ziri gutera imbere byihuse. Ikora ingendo zijya hirya no hino muri Afurika, Aziya n’i Burayi.
Mu ndege ikoresha harimo Boeing 737-800NG, Boeing 737-700NG, Bombardier Q-400NG na Airbus A330.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *