Ryanair yishongoye kuri Elon Musk wavuze ko ashaka kuyigura
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’indege ya Ryanair iri mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi, Michael O’Leary, yateye utwatsi igitekerezo cya Elon Musk cyo kuyigura, yishongora kuri uyu muherwe wa mbere ku Isi.
Ibi Michael yabitanzeho umucyo ku wa 21 Mutarama 2026, nyuma y’intambara y’amagambo imaze iminsi hagati y’uyu muherwe n’iyi sosiyete, yaturutse ku cyifuzo cyo gushyira internet ya Starlink mu ndege zayo.
Michael yavuze ko mu cyumweru gishize, sosiyete ya Ryanair yafashe icyemezo cyo kudashyira internet ya Starlink mu ndege zayo, kuko iminara yayo yatuma amavuta akoreshwa yiyongera, bikayitwara ikiguzi cya miliyoni 250 z’Amadolari ku mwaka.
Mu kiganiro kuri radiyo yo muri Irlande, Michael yavuze ko atazita ku magambo ya Musk, yita uyu muherwe “igicucu”.
Ubwo gushyira internet ya Starlink muri izi ndege byari byanze, Musk yabajije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga X uko yagura Ryanair, agakura Michael ku buyobozi bwayo, akamusimbuza undi ufite izina ‘Ryan’.
Nyuma Musk yaje gushyiraho abamukurikira batangiraho ibitekerezo kuri iyi ngingo, 76,5% bashyigikira ko yagura iyi sosiyete.
Ryanair yasohoye itangazo rigaragaza ko yashyizeho amatike y’indege yahariwe abantu yise “ibicucu kurusha abandi” bakoresha urubuga X nka Musk, kandi ko bazajya bishyura Amayero 16,99 gusa.
Micheal yatangaje ko niba Musk ashaka gushora imari muri Ryanair, cyaba ari icyemezo cyiza, ariko ko atakwemewa kugiramo imigabane myinshi kurusha abandi kubera ko atari Umunyaburayi.
Ati “Ariko niba ashaka gushora imari muri Ryanair, dutekereza ko ryaba ari ishoramari ryiza cyane. Rwose ni ishoramari ryiza kurusha amafaranga yinjiriza kuri X.”
Mu magambo yo gutebya uyu muyobozi amenyereweho, yatangaje ko Ryanair yungukiye byinshi mu gucyocyorana na Musk, kuko yamwamamarijeho amatike yayo.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *