skol

Sadate ntiyicuza kubwira Abarundi n’Abanye-Congo ko bazisanga boza imihanda n’ubwiherero by’Abanyarwanda

Yanditswe: Thursday 16, Oct 2025

featured-image

Umushoramari Munyakazi Sadate aherutse gutangaza ko Abanyarwanda bakwiriye gukora cyane kugira ngo bakire, ku buryo mu myaka iri imbere bazajya batanga akazi ko gukubura imihanda yo mu Rwanda no koza ubwiherero ku Barundi n’Abanye-Congo.

Ni amagambo yatangaje ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yatangiye mu Karere ka Kicukiro, agamije gukangurira urubyiruko gukora cyane no kwiteza imbere, ashingiye ku buhamya bwe.

Yavuze ko kimwe mu byo urubyiruko rukwiriye kwitondera ari amahitamo rukora. Ati: “Buriya hari ikintu cyitwa amahitamo, amahitamo ya muntu. Ndagira ngo nacyo mucyandike ahantu, ndagira ngo mbabwire ko uyu Munyakazi Sadate avuka mu giturage, epfo iriya ahantu kure, hatagiraga amazi, ntihagire umuriro, ntihagiraga ishuri ndetse ntihagire ivuriro. Niba ntari mfite amahirwe y’ibanze yo kubaho, sinagombye no kuba ndi hano imbere yanyu mbabwira amahirwe yo kugira ngo twiteze imbere.”

Sadate yakomeje asaba uru rubyiruko gushyira imbaraga mu bijyanye no kwikorera, aho gutegereza ko ruzahabwa akazi.

Yavuze ko Abanyarwanda nibagera aha bazaba bari ku rwego rwo gukoresha Abarundi n’Abanye-Congo imirimo irimo gukubura imihanda no koza ubwiherero.

Ati: “Iyo ni imbogamizi ijyanye n’imyumvire, abantu dukwiriye kumva ko kubona akazi ari kimwe, ariko mwumve ko tugomba kuba abakire, ahubwo tugasigara duha akazi abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukora imihanda yacu, Abanye-Congo bakaza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twabasize cyane, ari twe bakire, dufite abakozi dukoresha.”

Aya magambo ya Sadate ku Barundi n’Abanye-Congo niyo yakuruye impaka, bamwe bagaragaza ko yarengereye, mu gihe abandi bashimangiye ko ibyo yavuze ntacyo bitwaye bijyanye n’ibibazo ibi bihugu bifitanye n’u Rwanda.

Ntiyicuza

Mu butumwa Munyakazi Sadate yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagaragaje ko aticuza kuba yaratangaje aya magambo.

Ati: “Iyo uri umuyobozi aho guteza imbere abo uyobora n’igihugu cyawe ahubwo ukirirwa wigisha urwango, amacakubiri n’ubugome, uba uraga abaturage bawe kuzaba abagaragu b’ibindi bihugu, Uku ni ukuri. Abarundi n’Abanye-Congo nimutava mu nzira yo kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko mwirirwa mubitozwa, muzarangira mwoza ubwiherero munakubura imihanda yacu, ibi si ibanga si igitutsi ahubwo ni ukuri.”

Yakomeje avuga ko “abandakariye kuko nababwiye ukuri mwakagombye gufungura ubwenge bwanyu ahubwo mukarakarira abayobozi babi kandi badashobotse mufite, njyewe ndarengana, ndi nka wa wundi wavuze ko Isi izenguruka Izuba, akabizira, nyuma y’igihe bagasanga baramurenganyije."

"Mbisubiyemo kandi uwo bibabaza yubike inda birashira, u Rwanda tuzaba abakire ku buryo imihanda yacu n’ubwiherero byacu bizajya byozwa n’Abanye-Congo nAbarundi, ikindi nongeyeho ni uko tuzaba tubavunnye amaguru tunabarinze kwiroha mu nyanja ngo murajya kubikora iyo mubazungu. Ibi n’ibitekerezo byanjye uwo tutabihuje azane ibye.”

Sadate ntiyicuza kubwira Abarundi n’Abanye-Congo ko bazisanga boza imihanda n’ubwiherero by’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa