SADC yamaganye FARDC na M23, yongera igihe ingabo zayo zizamara muri RDC
Yanditswe: Thursday 21, Nov 2024
Umuryango wa SADC ku wa Kane wafashe icyemezo cyo kongera mu gihe cy’umwaka ubutumwa bwa gisirikare ingabo zawo zirimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize uyu muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe.
SADC ifite ingabo muri Congo kuva mu Ukuboza 2023, ikaba yarazoherejeyo mu butumwa bwo gufasha RDC kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu nama yo ku wa Gatatu ba Perezida barimo uwa Zimbabwe, Zambia na Afurika y’Epfo biyemeje gutanga ubufasha kugira ngo ingabo zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru zikomeze ibikorwa byazo; hagamijwe kurinda abasivile.
SADC mu itangazo yasohoye nyuma y’iriya nama yavuze ko ishima "abayoboye ingabo za SAMIDRC n’abandi bose boherejwe muri ubu butumwa ku buryo bitangira amahoro, ituze n’umutekano" mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu muryango wagaragaje impungenge ku izamba ry’umutekano muri RDC, unamagana "kuba agahenge ko guhagarika imirwano kari karemejwe muri Kanama karishwe."
Ni SADC yasabye M23 na FARDC gushyira mu bikorwa ibyo guhagarika imirwano biyemeje.
Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango icyakora bashimangiye ibyo wiyemeje byerekeye amasezerano yo gutabarana ko "igitero ku gihugu kimwe kizafatwa nk’ikibazo cy’amahoro n’umutekano ku karere kose", bashimana uko basenyeye umugozi umwe mu guha ubufasha ingabo zawo ziri muri Congo.
Kugeza ubu n’ubwo Ingabo za SADC zimaze umwaka muri Kivu y’Amajyaruguru nta musaruro ufatika ziratanga, kuko M23 ikigenzura ibice bitandukanye bigize iriya ntara.
Uyu mutwe kandi unakomeje gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu bice bitandukanye by’iriya ntara ugenzura.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *