skol

Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania imbere y’abarimo Perezida w’u Burundi

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Samia Suluhu Hassan yarahiriye kuyobora Tanzania nyuma y’iminsi mu mijyi ikomeye y’iki gihugu haba imyigaragambyo yamagana amatora yabaye tariki ya 29 Ukwakira 2025.

Uyu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare mu mujyi wa Dodoma kuri uyu wa 3 Ugushyingo, witabiriwe n’abandi bake biganjemo abayobozi n’abahagarariye ibihugu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano wawo.

Abakuru b’ibihugu bine ni bo bitabiriye uyu muhango. Ni Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Hassan Sheikh Muhamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia na Daniel Chapo wa Mozambique.

Nyuma yo kurahira, Perezida Samia yavuze ko abakoze imyigaragambyo bahungabanyije umutekano w’igihugu, abamenyesha ko uburyo bwo gukemura ikibazo bafite ari ibiganiro, kuko igisubizo cyavamo cyafasha bose guhuza imbaraga, bakubaka igihugu.

Ati: “Ndasaba abenegihugu bagenzi banjye guharanira amahoro n’ituze. Ndashaka gukoresha uyu mwanya, nk’umubyeyi, nihanangiriza abenyegeje urugomo n’imvururu. Bumve ko imvururu no kubura amahoro bigerageza imbaraga n’ubwirinzi, ariko ibiganiro bizana ubumwe n’ubwumvikane.”

Yashimye imiryango mpuzamahanga yohereje indorerezi mu matora ya Tanzania n’ubutumwa bahaye igihugu cye. Ku bandi banenze imigendekere yayo, yasubije ko ibyo na we yabibonye, ati “Ibyo kutubwira ibyo gukora turabyanze.”

Tariki ya 1 Ugushyingo, Komisiyo y’amatora yatangaje ko Perezida Samia yagize amajwi 97,66%, ahigika abandi bakandida 16 bari bahatanye.

Icyakoze ishyaka CHADEMA ry’umunyapolitiki Tundu Lissu ufunzwe, ryo ryamaganye ibyavuye muri aya matora, rigaragaza ko atashingiye ku ihame rya demokarasi.

Perezida Samia yatangiye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2021. Yasimbuye Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana amaze igihe gito atangiye manda ya kabiri.

Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa