skol

Sarah Mullally ushyigikiye abatinganyi yagizwe Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Dame Sarah Mullally yagizwe Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, asimbuye Justin Welby weguye mu Ugushyingo 2024.

Ni we mugore wa mbere uhawe kuyobora iri torero kuva mu 2014, ubwo abagore bemererwaga kuba ba musenyeri.

Dame Sarah Mullally yakunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye abo muri LGBT ndetse agahaharanira ko bahabwa agaciro bakwiriye mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza.

Mu 2023, nibwo Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatangaje ko ryitandukanyije burundu n’iryo mu Bwongereza nyuma y’uko iri torero rifite icyicaro gikuru i Canterbury rigaragaje ko rizajya riha umugisha abaryamana bahuje ibitsina nyuma yo kuva gusezerana mu mategeko.

Ni icyemezo cyari kimaze imyaka itanu cyigwaho nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho itegeko ryemera kubana kw’abatinganyi mu 2013 ariko Itorero Angilikani rikabanza kubisuzuma ngo rirebe ko bikwiriye ko bene aba bantu bashyingiranwa no mu rusengero.

Icyo gihe Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Canterbury ibarwa nk’Icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Musenyeri Justin Welby, yavuze ko ibyo byemezo byo kudashyingira abatinganyi ariko bagasabirwa umugisha byari bigamije guharanira inyungu rusange.

Ati: “Ndizera ko ibyo twemeranyijeho byakirwa neza. Ndizera kandi ko ibi bishobora kugena uburyo Itorero Angilikani rikomeza kubaho. Munyemerere mvuge ko abakirisitu bose ndetse by’umwihariko abo mu muryango wa LGBTQ mwese mwisanga ndetse muri ab’agaciro ku Mukiza wacu Yesu.”

Uku kwemerera abatinganyi guhabwa umugisha ntikwishimiwe n’andi matorero yo mu bihugu bitandukanye kuko yagaragazaga ko ari uguha urwaho abanyabyaha, agatangaza ko bitandukanyije na bo, abandi banasaba Musenyeri Justin Welby kuva ku mwanya wo kuba umukuru mu bo bangana (uhagarariye abasenyeri b’amatorero yo mu bihugu byo ku Isi).

Abenshi ni abo mu mu muryango uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya, umuryango utemeranya na busa n’ubutinganyi, (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) aho bavuga ko iki ari icyaha gikomeye cyane ku buryo ubikora agomba kwicuza.

Dame Sarah Mullally yagizwe Umuyobozi w’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa