Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, agiye gufungirwa mu cyumba cya wenyine nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha amafaranga atemewe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007.
Amakuru ajyanye n’ifungwa rya Sarkozy yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
AFP yavuze ko amakuru yahawe n’abakozi ba gereza ya La Santé Sarkozy azafungirwamo, avuga ko uyu mugabo azafungirwa mu cyumba gifite metero kare icyenda, kiri mu gice cy’abafungwa bonyine. Iyo gahunda ngo yashyizweho hagamijwe kumurinda guhura n’abandi bafungwa.
Kugeza ubu, Sarkozy yamaganye icyemezo cy’urukiko, avuga ko ari “akarengane” kandi ahamya ko ari umwere. Abavoka be bamaze gutanga ubujurire kandi barateganya gusaba ko igihano cy’igifungo cyahindurwa icyo gufungirwa iwe aho kumushyira muri gereza.
Ku wa 25 Nzeri, urukiko rwa Paris rwakatiye Sarkozy, w’imyaka 70, igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha bijyanye n’inkunga y’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.
Urukiko rwavuze ko Sarkozy yemereye Gaddafi namuha inkunga azamufasha kongera kugira isura nziza ku ruhando muzamahanga.
Umucamanza yavuze ko ibyaha Sarkozy yakoze “bifite uburemere budasanzwe,” bityo ategeka ko afungwa ako kanya.
Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yabaye Perezida wa mbere wo mu gihugu cyo mu Burayi afunzwe nyuma y’uko asoje manda ye. Biteganyijwe ko azatangira igifungo cye ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *