Sarkozy yatangiye kuburana ku mafaranga ya Kadhafi yakoresheje yiyamamaza
Yanditswe: Monday 06, Jan 2025
Kuri uyu wa Mbere, urubanza rw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiye. Uwahoze ari umuyobozi arashinjwa kwakira amafaranga yatanzwe na guverinoma y’uwahoze ari Umuyobozi wa Libya, nyakwigendera Moammar Kadhafi, yakoresheje mu kwiyamamariza kuba perezida mu 2007.
Mu byaha aregwa Sarkozy harimo ruswa itemewe, gutera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza mu buryo butemewe n’amategeko, kunyereza umutungo wa Leta, no kwifatanya n’ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi. Azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 naramuka ahamwe n’icyaha.
Umwunganizi wa Sarkozy washyize ahagaragara itangazo agira ati: “Nta nkunga ya Libya yo kwiyamamaza.” “Turashaka kwizera ko urukiko ruzagira ubutwari bwo gusuzuma mu buryo bufite ishingiro, butayobowe n’igitekerezo kibi cyangije iperereza.”
Sarkozy yasobanuye ko inyandiko bivugwa ko igaragaza ko amafaranga yaturutse muri guverinoma yafatiwe ibihano ya Kadhafi “ari impimbano.”
Iruhande rwa Sarkozy w’imyaka 69, abandi baregwa cumi n’umwe baraburanishwa, barimo batatu bahoze ari abaminisitiri.
Umucuruzi w’Umufaransa ukomoka muri Libani, Ziad Takieddine, abashinjacyaha bavuga ko ari we wari komisiyoneri muri uko guhererekanya amafaranga, yahungiye muri Liban kandi ntazitaba urukiko.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *