
’Satellite’ izwi nka iS-33e yakozwe n’Ikigo cya Boeing, ikaba yagiraga uruhare mu koroshya itumanaho ku Isi aho yagenzurwaga n’Ikigo cya Intelsat kizobereye mu itumanaho ryifashisha ’satellite, yashwanyukiye mu Isanzure ku buryo itagishobora gukora akazi kayo.
Ishwanyuka ry’iyi ’satellite’ ni inkuru mbi ku batuye muri Afurika, u Burayi ndetse n’ibice bimwe bya Aziya, uretse ko amakuru avuga ko iki kibazo kitazaba gifite ubukana bukabije na cyane ko hari ingamba zo gukoresha izindi satellite mu kuziba icyuho cyayo.
Impungenge zikomeye ziri mu buryo iri shwanyuka rishobora kugira ingaruka ku zindi satellite ziri mu gice kimwe nayo mu Isanzure, cyane ko iri shwanyuka ryatuma nibura ibice 20 byayo bitatana, bikaba biri kuzenguruka Isanzure nta kibigenzura.
Ishami ry’Ingabo za Amerika rishinzwe Isanzure (US Space Forces) niryo riri gukurikirana ibi bice by’iyi ’satellite’ yashwanyutse, kugira ngo hirindwe ko byagonga izi ’satellite’ nazo zikaba zakwangirika, ibyagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abatuye Isi.
Boeing an Intelsat batangiye iperereza ku cyateye iri shwanyagurika, icyakora ibi bije ari inyongera ku bibazo uruhuri byibasiye Boeing, ubundi yahoze ari ikigo kiratwa imikorere myiza, kikaba n’inzozi za benshi mu Banyamerika baminuje mu bijyanye na siyansi.
Gusa magingo aya iki kigo kihanganye n’imyigaragambyo karundura y’abakozi bacyo barenga ibihumbi 30 bifuza kongererwa imishahara ndetse no gukora mu buryo bwiza, aho Boeing kwemera kongera 35% ku mushahara wabo mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Amashyirahamwe y’aba bakozi ari kwiga niba iyi nyongera.
Icyakora iki kigo nubwo cyifuza kongera imishahara, ku rundi ruhande kiri mu migambo yo kwirukana abakozi barenga ibihumbi 17%, hafi 10% by’abakozi bacyo bose muri rusange. Impamvu ni uko amikora y’iki kigo yagiye agabanuka cyane, dore ko giherutse gutangaza ko gikeneye miliyari 35$ kugira ngo gikomeze ibikorwa byacyo.
Icyogajuru cy’iki kigo kandi giherutse kunanirwa kugarura ku Isi abashakashatsi mu by’Isanzure cyari giherutse koherezayo, kubera ko kitari gifite ubushobozi bwo gukora ako kazi. Icyogajuru cya SpaceX ihanganye na Boeing nicyo kizabagarura mu mwaka utaha.
Iki kigo kandi giherutse kwemera gutanga agera kuri miliyoni 243$ azafasha imiryango yagizweho ingaruka n’impanuka z’indege yayo ya 737 MAX zahitanye abagera kuri 346.
Hagati aho, impungenge z’ibice bya satellite n’ibyogajuru bishwanyukira mu isanzure zikomeje kwiyongera, aho benshi batinya ingaruka zishobora guturuka kuri ibyo bice zirimo cyane cyane kubangamira izindi satellite zikora neza, zikaba zakwangirika cyangwa zikagira izindi mpanuka, ibyahita bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abatuye Isi.
Muri rusange, habarurwa ko ibikoresho byakozwe n’abantu byose biri mu Isanzure, bipima toni ibihumbi 13, icyakora ibigera kuri toni 4.300 ni ibice by’ibyo bikoresho biri mu Isanzure. Ibyo bice birimo ibiba byarasinzwe n’ibyogajuru na za ’rockets’.
Habarurwa kandi ko muri ibyo bice byashwanyutse, nibura birimo uduce ibihumbi 40 binini, bifite nibura santimetero 10 kuzamura. Gusa ibindi birenga miliyoni 130 ni bito cyane kuko bipima munsi ya santimetero 1, ari nayo mpamvu kubibona hakoreshejwe ibikoresho biriho ubu bigoye.
Ikindi giteye impungenge ni uko kubona ibi bice biterwa n’intera biriho uvuye ku Isi, uko irushaho kuba ndende kubibona bikarushaho kugorana. Satellite ya iS-33e yashwanyutse iri mu ntera y’ibilometero ibihumbi 35 uvuye ku Isi, intera ndende ku buryo bitazwi neza niba ubushobozi bw’ibikoresho bihari ubu buhagije mu kubona buri duce twose dukomoka ku ishwanyuka ry’iyi satellite, hejuru y’ibice 20 byamaze kuboneka bigatangira no gukurikiranwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *