Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije Umukuru w’Igihugu ibibazo by’amikoro biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda birimo n’amikoro macye.
Ni ubusabe yahaye umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w’umushyikirano wabaga ku nshuro ya 20.
Mu kiganiro cyayobowe na Uwera Jean Maurice,Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, cyagarutse ku ngingo zitandukanye ku mahirwe ahari mu burezi, mu bikorera, mu itangazamakuru ndetse no mu muhanzi n’Ubujyeni .
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi yavuze ko kuri ubu nubwo itangazamakuru ari umufatanyabikorwa wa leta ariko rikigorwa n’ikibazo cy’amikoro macye.
Yagize ati: “Nyakubahwa, ndagira ngo mbamenyeshe ko abanyamakuru bari hano bose bafashije Abanyarwanda kumva ibiganiro murimo kugirana na bo. Ariko nitumara kuva hano, tugomba kwishyura abakozi, kwishyura interineti itatworoheye, inahenze.”
Mutesi Scovia yasabye ko ibigo bya Leta bikorana n’itangazamakuru byazareba uburyo bizajya byishyura ibitangazamakuru nk’abafatanyabikorwa babyo.
Ati “Ubuyobozi bwazareba imwe mu mirimo dukorana na Leta cyangwa dufasha Leta, igahabwa igiciro kigenerwa itangazamakuru, kuko na twe turi abafatanyabikorwa ba Leta, kandi ntidukwiye gukora tutunguka.”
Mutesi Scovia yanavuze ko akazi k’itangazamakuru gasaba urukundo,umutimana n’ubwitange kugira ngo umunyamakuru atangaze amakuru.
Yavuze ko umunyamakuru afite akazi ko kumenyesha,kwigisha no gutuma umuntu yidagadura.
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bwo mu 2024 bwagaragaje ko igipimo cy’ubushobozi n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru ari cyo cyaje inyuma aho buri kuri 60,7%.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *