skol
fortebet

Se wa Dr Edouard Ngirente yitabye Imana

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ngirumpatse Athanase se wa Minisiteri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022 azize uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu musaza w’imyaka 85, yaguye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, azize iza bukuru.

Yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Baramba, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

Depite Bitunguramye Diogène, imfura ya nyakwigendera, yemeje ko yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya CHUK.

Yagize ati “Nibyo yatabarutse azize uburwayi ku myaka 85 y’amavuko. Yari muri CHUK.”

Biteganyijwe ko guherekeza Ngirumpatse ari kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, Saa munani z’amanywa aho yari atuye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

Ngirumpatse atabarutse mu gihe umugore we nawe yitabye Imana mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa