Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aracyari mu rwego rwo gusuzuma ubusabe bw’imbabazi bwatanzwe n’abantu batandukanye, barimo n’umuraperi Sean "Diddy" Combs. Icyakora, amakuru aturuka muri CBS News agaragaza ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.
Amakuru avuga ko Trump ateganya kugirana ibiganiro n’abajyanama be kugira ngo bagenzure dosiye z’abasabye imbabazi mbere yo gufata icyemezo cya nyuma. Nubwo izina rya Diddy rivugwa mu bari kwitabwaho, amakuru aturuka muri White House yerekana ko dosiye ye itari mu zishyizwe imbere mu gusuzumwa.
Kuri ubu, Sean "Diddy" Combs afungiye muri gereza ya Fort Dix iherereye muri leta ya New Jersey, aho arimo kurangiza igihano yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bifitanye isano no gutwara abantu hagamijwe kubashora mu buraya.
Nubwo yahamijwe ibyo byaha, urukiko rwamugize umwere ku bindi byaha bikomeye birimo icuruzwa ry’abantu hagamijwe kubashora mu busambanyi no kuyobora umutwe w’ibyaha byateguwe.
Mu gihe ubusabe bwo guhabwa imbabazi bukomeje kwiyongera muri Perezidansi ya Amerika, hari n’abandi bantu bafite amazina azwi basabye imbabazi za Perezida. Muri bo harimo umuraperi Prakazrel "Pras" Michel, umwe mu bagize itsinda Fugees, ndetse n’umunyemari Jho Low.
Nk’uko umwe mu bayobozi ba White House yabitangarije CBS News, ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma ku mbabazi za Perezida buri mu maboko ya Donald Trump, bityo hakaba hagitegerejwe umwanzuro we kuri izi dosiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *