skol
fortebet

Sena ya DRC Yashyizweho Komisiyo yo gusuzuma niba Kabila yakwamburwa ubudahangarwa

Yanditswe: Friday 16, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Sponsored Ad

Iyi Komisiyo yashyizweho ku wa 15 Gicurasi 2025, nyuma y’aho abasenateri bananiwe kumvikana niba bakwiye kwambura Kabila ubudahangarwa, bashingiye ku kuba ari Senateri uhoraho nyuma yo kuva ku butegetsi bwa RDC.

Senateri Christine Mwando Katempa ni umwe mu barwanyije iki gitekerezo, asaba ko habaho itora ry’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, hashingiwe ku ngingo ya 124 igenga imikorere y’imbere muri Sena.

Komisiyo yihariye yahawe amasaha 72 yo kuganira kuri iyi ngingo, igashyikiriza Sena raporo y’umwanzuro izafata kugira ngo usuzumirwe hamwe.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushinja Kabila icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Iyi dosiye yafunguwe nyuma y’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, tariki ya 18 Mata 2025. Icyo gihe, Leta yatangaje ko iki ari ikindi kimenyetso gishimangira ko ari mu bayobozi b’iri huriro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa