skol
fortebet

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 30, Jul 2026

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana

Sponsored Ad

skol

Senateri Donatille Mukabalisa, wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arimo kwitabwaho n’abaganga.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho bamwe mu Basenateri bakoranaga na we batangaje ko bari bamaze iminsi bamusura muri ibyo bitaro.

Mukabalisa yavukiye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera, muri Nyakanga 1960. Mu buzima bwe bw’umwuga yabanje gukora nk’umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), mbere yo kujya gukorera imiryango mpuzamahanga.

Yamaze imyaka 16 akorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ndetse n’Ishami ryawo rishinzwe Iterambere (UNDP), aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yinjiye muri politiki mu 2003, atorerwa kuba Umudepite kugeza mu 2008. Nyuma yaho, yabaye Umusenateri hagati ya 2011 na 2013, mbere yo kongera gutorerwa kuba Umudepite mu 2013.

Kuva mu 2013 kugeza mu 2024, yayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, asoza manda ebyiri zemewe n’amategeko. Mu matora yabaye mu 2024 ntiyongeye kwiyamamaza.

Mu rwego rwa politiki, Donatille Mukabalisa yari anayoboye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ishyaka ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.

Urupfu rwe rusize icyuho mu nzego za politiki n’imiyoborere, aho azahora yibukirwa ku ruhare yagize mu guteza imbere Inteko Ishinga Amategeko no gukorera igihugu mu myanya itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa