Senateri Evode yagaragaje ko Urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma wa AFC/M23 ari icyaha cy’intambara
Yanditswe: Monday 02, Mar 2026
Abasesenguzi mu bya Politiki barimo Senateri Uwizeyimana Evode, bagaragaza ko urupfu rw’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, rushobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara ku buyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarenze nkana ku gahenge.
Ku wa 28 Gashyantare, ni bwo Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko Lt Col Willy Ngoma yishwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC zagabye ibitero mu gihe hari hasabwe agahenge n’umuhuza mu biganiro by’impande zombi.
Ibyo ariko ntibyatumye ingabo za FARDC n’imitwe zifatanyije bitubura imirwano yifashishije indege na drones mu bice bitandukanye muri Masisi.
Mu kiganiro cya Televiziyo y’Igihugu, Inkuru mu Makuru, cyatambutse ku wa 1 Werurwe 2026, umusesenguzi muri Politiki yo mu Karere, Senateri Evode Uwizeyimana, yagaragaje kuba Lt Col Willy Ngoma yarishwe, bishobora gutera imbaraga abandi bigatuma bakomeza kurwana ku kubohora igihugu mu rwego rwo kwanga akarengane gakorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.
Yakomeje asobanura ko nubwo urupfu rw’umuntu uharanira kwibohora rushegesha bagenzi be bafatanyije urugamba, runabongerera imbaraga zo gutsinda intambara.
Ati “Umuntu uharanira kubaho, urupfu rwe cyangwa amaraso ye hari igihe bitera imbaraga abasigaye. Ibi ushobora kujya kubishaka no mu mateka yacu ya vuba. Fred Rwigema apfa, ba Chris Bunyenyezi na ba Bayingana bapfuye mu bihe bikurikiranye.”
Yagaragaje ko no mu kubohora u Rwanda, abari batangije urugamba bagize ibyago byo gupfusha abasirikare bakuru mu ntangiriro z’urugamba, igikuba kiracika ariko habonetse abandi bayobora urugamba kugeza ku ntsinzi.
Ati “Ibyo muri RDC na byo ubigereranyije n’ibyo, ni igihombo gutakaza umuntu uri kuri ruriya rwego. Ariko ngira ngo impfu nka ziriya zikunze gutera imbaraga abasigaye cyane ko impamvu barwanira iba igihari.”
Yakomeje ati “Niba Willy Ngoma asize umwana, nubwo yaba ari uw’imyaka itanu,… n’ubundi ya mpamvu yatumye se apfa azayikurana, azakura iri mu mutwe we n’ubundi azasubirayo.”
Nyuma y’urupfu rwa Willy Ngoma, Abanye-Congo bashyigikiye ubutegetsi bishimiye ko yishwe mu gihe ihuriro ry’ingabo za FARDC nazo zabigaragaje nk’intsinzi ikomeye y’urugamba.
Senateri Uwizeyimana yasobanuye ko kwishimira urupfu rwa Willy Ngoma ku ruhande ruhanganye na AFC/23 nta cyo bivuze kuko hashobora kuzaboneka abandi nka we benshi cyangwa bamurusha ubukana.
Ati “Ntabwo ukwiye kwishima ngo Willy Ngoma yapfuye kubera ko ikiri inyuma ntukizi hashobora kuzaza ba Willy Ngoma benshi cyangwa bamurusha ubukana.”
Yasobanuye ko ubusanzwe mu mategeko mpuzamahanga, iyo hari agahenge uruhande rumwe rukarasa ku rundi, ababiguyemo bose byitwa ibyaha by’intambara.
Ati “Abantu babiguyemo bose ni biba ari ibyaha by’intambara. Ni ukuvuga ko urupfu rwa Willy Ngoma ugiye kureba ugasanga rwabaye mu gihe cy’agahenge, ni icyaha cy’intambara kuko ntabwo icyo gihe cyari igihe cy’imirwano. Ayo ni amategeko mpuzamahanga sinjye uyashyiraho."
Yakomeje ati “Kenshi ubutabera bukorwa n’abatsinze. Ariko buriya baravuga ko bishe icyihebe, bishe inyeshyamba ariko ntabwo agahenge kubahirizwa n’uruhande rumwe. Ziba ari impande zombi. Ntabwo bivuze ko ari ukubohera uruhande rumwe amaboko inyuma ngo urundi ruze rurase."
Yagaragaje ko mu gihe RDC yirengagije nkana agahenge, umuhuza akicecekera AFC/M23 na yo ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.
Umusesenguzi Mugabo John yagaragaje ko hari ibintu bita ubwiru bw’urugamba kandi ko byagiye bigaragara ko iyo hapfuye abantu bakomeye, AFC/M23 ikora ibishoboka byose ikigarurira ibice bitandukanye.
Yasobanuye ko urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma rwabayeho mu gihe hari agahenge, bisobanuye ko habayeho kurenga ku mategeko y’agahenge kari kasabwe nubwo atari ku nshuro ya mbere RDC yaba yishe nkana agahenge.
Ati “Urwo rupfu ruha AFC/M23 kuba yagira icyo ikora kuko inzira zose zatangaga icyicizere cy’uko abo iri gukorana nabo bafite ubushake cyamaze kuvaho. Icyizere cyamaze kuvaho hagati y’abahangana ariko n’amategeko mpuzamahanga bayishe.”
Yerekanye ko urwo rupfu hari icyo rwubakiye Ihuriro AFC/M23 ku ruhando mpuzamahanga, cyo kwerekana ko abo bagomba gufatanya ngo bagere ku mahoro batayashaka.
Lt Col Ngoma yamenyekanye nk’Umuvugizi wa M23 ubwo uyu mutwe wasubukuraga urugamba mu Ugushyingo 2021, nyuma y’aho ibiganiro byahuzaga abawuhagarariye na Leta ya RDC bidatanze umusaruro.
Mu gihe Lt Col Ngoma yari muri iyi nshingano, yumvikanishije impamvu we na bagenzi be bongeye gufata intwaro, zirimo kuba Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bari bakomeje kwicwa, mu gihe abandi baheze ishyanga.
Inshuro nyinshi AFC/M23 yabaga yafashe ibice by’ingenzi mu Burasirazuba bwa RDC nk’umujyi wa Goma na Uvira, Lt Col Ngoma yabaga ari mu bofisiye bakuru ba mbere bahageraga, bagahumuriza abaturage.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *