Senateri Evode yagereranyije ubushotoranyi bwa Perezida Ndayishimiye kuri RDF n’imbeba itera ‘pompage’ kuri rwagakoco
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko nubwo ubutegetsi bw’u Burundi budahwema kuvuga ko igisirikare cyabwo gikomeye ku buryo cyahangana n’Ingabo z’u Rwanda, bubizi neza ko urwo rugamba kitarwisukira.
Ni ingingo Senateri Uwizeyimana yagarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu ku wa 14 Ukuboza 2025.
Yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi yigeze kuvuga ko u Rwanda ruteye icyo gihugu runyuze muri Uvira bitamutwara amasaha abiri yo gukemura icyo kibazo, ashimangira ko we abifata nko kwiganirira.
Ati: “Yaravuze ngo u Rwanda ‘nirwashima’ gutera Bujumbura runyuze Uvira na we azanyura mu Kirundo kuko na ho hafi. Ndetse yavuze ko ari ikibazo yaba yakemuye mu gihe kitarenze amasaha abiri ariko njye ngira ngo kwari ukwiganirira.”
Umunyamakuru yibukije Senateri Uwizeyimana ko Perezida Ndayishimiye ariko yavuze ko afite Igisirikare gikomeye.
Uwizeyimana ati: “Wari wabona imbeba ikora ‘pompage’ hejuru ya rwagakoco, wari wabibona? Nigeze no kubwira abantu uburyo wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe. Icyo ni Ikinyarwanda. Ikindi kiravuga ngo imfizi y’intamenya irigata ubugi bw’intorezo na cyo ni Ikinyarwanda. Ubwo ufite icyo agomba gukuramo yagitwaye.”
Senateri Uwizeyimana yashimangiye ko kuba Ingabo z’u Burundi uyu munsi ziherutse gutsindirwa uruhenu mu Mujyi wa Uvira zikiyirukana, uyu mujyi ugasigara mu maboko ya AFC/M23 bigaragaza ko ibyo Perezida Ndayishimiye avuga aba yenyegeza intambara k’u Rwanda, kandi atayishoboye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *