Senateri Evode yamaganye ’Interahamwe n’Ibigarasha’ batutse Ingabire Immaculée witabye Imana
Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025
Senateri Uwizeyimana Evode yamaganye ‘Interahamwe n’Ibigarasha’ batutse Ingabire Marie Immaculée witabye Imana tariki ya 9 Ukwakira 2025, azize uburwayi.
Ingabire yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda, yibanda ku guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yibukirwa cyane ku ruhare rwe mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Mu mugoroba wo kuzirikana ubuzima bwa Ingabire, Senateri Uwizeyimana yasobanuye ko bamenyanye mu 2003, ko kuva ubwo yabonye ko ari umuntu mwiza.
Senateri Uwizeyimana yasobanuye ko Ingabire yari umuvugizi abaturage bizeraga kuko hari n’ubwo bamubwiraga bati “Mfasha, mfite ikibazo, ni ukunkorera ubuvugizi. Nubona utagishoboye, umpuze na Ingabire’.”
Ingabire yumvikanye kenshi mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga anenga nta guca ku ruhande imyitwarire mibi iri muri sosiyete nyarwanda, abashaka gusenya u Rwanda n’imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye.
Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko ukuri kwinshi Ingabire yagiraga ari ko kwatumye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bishimira urupfu rwe, bakamutuka.
Ati: "Yari umuntu rero ugira ukuri kwinshi nk’uko babivuze, ubabara akababara. Nahoze mbona hari ab’Interahamwe bamutuka nk’aho wagira ngo bo bazabaho nk’umusozi wa Huye. Nahoze mbona hari Interahamwe n’Ibigarasha barimo kumutuka ariko ni ukuri kwe batashakaga kumva.”
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana afite imyaka 64 y’amavuko. Gahunda yo kumushyingura iteganyijwe tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Rusororo.
Senateri Evode Uwizeyimana yabwiye abatutse Ingabire uherutse kwitaba Imana ko batazabaho nk’umusozi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *