Senateri Mureshyankwano: Ibintu bitatu byatumye akunda Inkotanyi bihebuje
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi bituma akunda Inkotanyi mu buryo buhebuje. Senateri Mureshywankano ntabwo ajya avuga urukundo akunda Inkotanyi ngo rusigane n’uburyo zamuvanye mu mashyamba ya Congo ahunguka kugeza ubwo yinjiye muri Politiki.
Nubwo hashize igihe kinini avuye mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo abivuga ubyumva ari nk’ibintu byabaye ejo kubera uburyo iyo nzira yo guhunguka itigeze imusibangana mu mutwe we kandi akaba yarahahuriye n’ubuzima bubi bwarimo ibibazo n’ingorane zikomeye.
Senateri Mureshyankwano yavuze byinshi ku mibereho ye ndetse n’uburyo yinjiye muri Poliki anatanga impanuro ku bakiri bato.
Icya mbere aheraho ni uburyo Inkotanyi zamuvanye mu buhungiro zikamutegera indege bakagera mu Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe hamwe n’umugabo we n’abandi Banyarwanda.
Mu ncamake y’ubuzima yabayemo muri Congo ngo yari mu bantu bafite imyumvire mibi ku Nkotanyi ko uwo zifashe zimwica.
Ubwo yari agiye gushaka icyo kurya ngo ahe umugabo we wari urembye muri icyo gihe, ngo yisanze umusirikare w’Inkotanyi amuri iruhande.
Ati “Kuko nari narigishijwe uko umututsi asa anareshya naramurebye mpita mbona ko ari Inkotanyi. Yambajije aho abandi bari mubwira ko ntazi aho bagiye ko jyewe nari nagiye gushaka ifu yo gushigishira umugabo wanjye igikoma kandi arwaye”.
Icyo gihe ngo uwo musirikare yakoresheje ikimenyetso ahamagara bagenzi be abona abandi bane bamugezeho aho bari bonyine n’umugabo we bababaza ikintu bafite cy’umwenda arakibura uretse uburingiti biyorosaga nabwo bwari bwarahiye uruhande rumwe.
Ati “Nabahaye akaringiti twiyorosaga nuko bagakoramo agatanda k’abarwayi bamushyiraho turagenda batugeza ahantu hari utuzu dusakaje ibyatsi ariko ku mpande turangaye. Badusize aho ariko baza kugaruka kutureba mu gitondo ku munsi wakurikiyeho”.
Muri ubwo burwayi bw’umugabo we ngo Inkotanyi zamuzaniye isosi y’ifi ariko itagira umunyu iramuramira abona atangiye kugarura imbaraga.
Ati “Umenya na bo bari babuze umunyu kuko natwe aho twari turi ntabwo twawubonaga byari bigoye”.
Senateri Mureshyankwano avuga ko hamwe n’abandi Banyarwanda babazanye mu Rwanda babategeye indege ibageza i Kigali.
Senateri Mureshyankwano avuga ko bahise bajyana mu bigo byakiraga impunzi nyuma y’iminsi itatu babaha imodoka zibageza mu miryango yabo.
Ati “Igitangaje ingengabitekerezo nari mfite y’uko nzicwa n’uko aho hose twanyuraga mu Rwanda nta muntu wabaga anyitayeho na busa”.
Inyigisho yaherewe mu itorero i Nkumba ngo ni zo zamufashije kugenda ahindura imyumvire buhoro buhoro.
Nyuma yo gusubira mu muryango we ngo babasabye ko abantu bize bazana ibyangombwa bagahabwa akazi, we asigarana ikibazo cy’uko Dipolome ye yayijugunye mu ishyamba.
Ati “Ubwo natahukaga Dipolome yanjye nari narayijugunye mu ishyamba kuko bari baratubwiye ko tugomba kuzijugunya ngo uwo Inkotanyi zifashe yarize ni we ziheraho”.
Yaje gusubira ku kigo yizeho asaba indi Dipolome atangira kwigisha mu mashuri abanza.
Muri icyo gihe rero yaje kugira igitekerezo cyo kujya aho yavukaga kureba ko hari uwaba akiriho kuko yatekerezaga ko nyina atakiriho kuko bahunze bakamusiga mu nzu kubera ubumuga yari afite bw’amaguru.
Ati “Mama yasigaye mu nzu kubera ko atabashaga kugenda kubera ubumuga bw’amagaru twe aho twabaga mu mashyamba ya Congo twumvaga Inkotanyi zaramwishe ariko twatangajwe no kuza tugasanga zaramwitayeho tukamusanga akiri muzima”.
Mureshyankwano avuga ko nyina yababwiye ko muri icyo gihe yari yarasigaye mu rugo wenyine Inkotanyi zaje zikamubaza impamvu atahunze akababwira ko yamugaye umuryango wose wagiye ukamusiga nuko zikajya ziza kumusura no kumufasha.
Ati “Mama yatubwiye ko zamuzaniraga ibiryo akarya ndetse zikaza zikamujyana ku kazuba akota haba haguye imvura zikanamusubiza mu nzu ndetse zikanamuha ibyo kurya. Icyo ni cyo kintu cya kabiri cyanteye kuzikunda cyane kuko byambereye umunezero wo gusanga ababyeyi banjye n’abavandimwe bose bahari”.
Icya gatatu cyashimishije Senateri Mureshyankwano ngo ni uko yasubiye mu kazi agahera mu mashuri abanza akaza kwisanga muri Politiki ari mu bayobozi bakomeye.
Senateri Mureshyankwano avuga ko mu mwaka wa 2000 bagiye bigishwa amahame y’umuryango RPF Inkotanyi yumva ni meza ariko kuko yari yarabonye ibyiza byazo aho bahuriye mu mashyamba ya Congo yiyemeza kuyijyamo nubwo yumvaga amashyaka atari meza kubera ibyo yari yarabonye mu mikorere yayo mbere ya Jenoside.
Ati “Niyemeje kuba umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, kuko nasanze atari ishyaka ahubwo ari umuryango kandi ngomba kubahiriza amahame yawo yose ntaryo nishemo”.
Urugendo rwe muri Politiki
Senateri Mureshyankwano avuga ko yatangiye urugendo mu mwaka 2000 ubwo yinjiraga mu muryango RPF Inkotanyi nyuma gato akaza gutorerwa guhagararira inzego z’abagore ku rwego rw’Akagari.
Ati “Nitabiraga inama, gahunda za Leta zose nkazigaragaramo, nkitabira na gahunda yo kwibuka mu gihe hari ababitinyaga kubera ko bari bafite ipfunwe ndetse hari n’abakigendana ibikomere”.
Mu mwaka wa 2003 yagiriwe icyizere cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame ku rwego rw’Akarere mu matora y’Umukuru w’Igihugu abikora neza agaragaza ubushobozi yifitemo.
Ati “Naje kuzamuka ntorwa guhagararira abagore ku rwego rw’Umurenge ndetse nza no kongera gutorwa guhagararira abagore ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro”.
Mu matora rero y’Abadepite twatoye ugomba kuduhagararira witwaga Kamanyana Julienne yari ahagarariye abagore ku rwego rw’Intara.
Mu mwaka wa 2005 habayeho ikusanyamakuru kuri Gacaca abaturage batanga amakuru kuri Kamanyana Julienne ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwana yahaye Interahamwe ziramwica biza kurangira yeguye ku mwanya w’Umudepite.
Ati “Muri 2005 nibwo natorewe kuba Umudepite, ndahirira kurangiza manda y’imyaka itatu yari asigaje, nongera kwiyamamariza indi manda y’imyaka itanu, nza no kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu mwaka wa 2016 nyiyobora imyaka ibiri”.
Senateri Mureshyankwano avuga ko nta kintu na kimwe cyamutanya n’umuryango wa FPR ndetse n’umuryango we nyirizina urabizi.
Senateri Mureshyankwano avuga ko iyo mirimo yose yakoze yayifatanyije no kongera ubumenyi bwe kuko icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza yabyize ari mu Nteko Ishinga Amategeko.
Senateri Mureshyankwano avuga ko Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kudaheza buri wese ndetse no kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari ikintu gikomeye cyatumye u Rwanda rugera ku iterambere u Rwanda rufite ubu.
Avuga ko abasebya u Rwanda ari abantu baba batavugisha ukuri baba barafashe umurongo wo kwanga Igihugu cyabo bakirirwa bahimba ibinyoma bidafite ishingiro.
Avuga ko Perezida Paul Kagame afite impano yo gushyira imbere Abanyarwanda bose kandi akabafata kimwe. Yatanze urugero rwo kugaragara mu ikosa ko uwo ari we wese ahanwa kimwe n’undi.
Mu kiganiro yagiranye na KP MEDIA24, Senateri Mureshyankwano agira inama abakiri bato gukunda Igihugu cyabo kandi bagakomeza kunga ubumwe ntibishyiremo iby’amacakubiri kuko ntaho byabageza.
Ati “Abakiri bato bazarinde ibyagezweho, bashyire imbere ubunyarwanda kuko bagize umugisha wo kuvukira mu gihugu kitarimo amacakubiri bakwiye kubana neza birinda icyabatandukanya”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *