skol
fortebet

Sen Uwizeyimana Evode yanenze Kongo kugura intwaro zikomeye ikibagirwa Abasirikare

Yanditswe: Monday 31, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize imbaraga mu kugura intwaro ziremereye, ntiyite ku kubaka igisirikare gikomeye, bituma aho abarwanyi ba AFC/M23 bageze ingabo za FARDC zihunga abo barwanyi ndetse bikaba biri mu byafishe iri huriro kugenda ryigarurira ibice byinshi bya Congo.

Sponsored Ad

Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro inkuru mu makuru cya RBA, cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Yavuze ko RDC ariyo muterankunga mukuru wa M23, binyuze mu ntwaro iha ingabo za FARDC kandi zitazi kuzikoresha bigatuma M23 izibambura mu buryo bworoshye.

Ati “Bizeye intwaro bari bafite. Baguze intwaro pe kuko bagaragaza ingengo y’imari bakoresheje mu gisirikare, ariko (RDC) igura intwaro nta gisirikare igira. Buriya amasuka ntiyihingisha, ushobora kugira kontineri y’amasuka ariko nta bahinzi ufite abantu bazi guhinga bakazaza bakikorera ayo masuka bakayatwara ni na yo mpamvu tuvuga ko umuterankunga wa mbere wa M23 ni Leta ya Congo.”

Akomeza asobanura ko iki kibazo cy’igisirikare, ubuyobozi bwa RDC bukizi ariko bukomeza kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yatumye igisirikare cyabo kidakomera, nyamara icyo bari biringiye ari ukugura intwaro no kwizera ko ingabo z’amahanga zizabafasha nibaramuka bafite intwaro.

Senateri Evode kandi yavuze ko kimwe mu bituma igisirikare cya RDC kidakomera ari ruswa n’abayobozi bashaka kwigwizaho umutungo, bigatuma bashyira mu gisirikare ababonetse bose.

Ati “Congo nta gisirikare igira, ni abantu b’abajura yashyize hamwe irabegeranya ibaha intwaro ariko nta gisirikare gihari rwose keretse ukuyemo bariya bantu bambaye inyenyeri.”

Bivugwa ko RDC ari cyo gihugu cya Afurika cyaguze intwaro zihenze mu myaka mike ishize, aho cyakoresheje agera kuri miliyari enye z’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa