skol

Senegal: Abaryamana bahuje ibitsina barimo kwicwa n’ababashinja kubicira umuco

Yanditswe: Friday 20, Mar 2026

featured-image

Abaryamana bahuje ibitsina barenga 300 bishwe mu kwezi kumwe gusa, n’ababashinja kubicira umuco mu gihugu cya Senegal, mu gihe abandi bagikomeje guhunga icyo gihugu nyuma y’itegeko rya leta ryo gufunga imyaka 10 abanyamuryango bahuje ibitsina.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko, yasabye ko ibihano bihabwa abakora ibyica amategeko n’umuco w’icyo gihugu byakazwa bikagezwa ku myaka icumi bivuye kuri itanu.

Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yatangaje ko iryo tegeko ry’ibihano by’abaryamana bahuje ibitsina ryamaze kwemezwa uretse ko ritegereje gushyirwaho umukono n’umukuru w’icyo gihugu kugira ngo ritangire rikurikizwe.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abantu barenga 300 bakekwagwaho kuryamana bahuje ibitsina batawe muri yombi bikarangira baburiwe irengero ibintu byakomeje gutera benshi ubwoba.

Ibyo byiyongereye ku gikorwa cyabaye mu 2023 aho abaryamana bahuje ibitsina biciwe mu mujyi wa Kaolack bishwe batwikiwe ku karubanda n’abataramenyekanye ibintu byongeye gutera benshi ubwoba bw’uko uwo muco wo kuryama bahuje ibitsina udakwiye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi ivuga ko imvugo zibiba urwango n’iyicwa ry’abaryamana bahuje ibitsina byiyongereye muri Senegal bigizwemo uruhare n’abanyapolitiki n’abanyamadini ibintu iyo miryango ivuga ko bidakwiye kuko ari uburenganzira bwabo.

Mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka mu mujyi wa Dakar habereye imyigaragambyo ikomeye aho abaturage bashinjaga abaryamana bahuje ibitsina gukwirakwiza virusi itera Sida mu baturage ku bushake. Ibintu byahakaniwe kure n’inzego z’ubuzima z’icyo gihugu zivuga ko ibyo nta shingiro bifite.

Kugeza ubu ibintu bikomeje kuba bibi muri Senegal bitewe n’itabwa muri yombi n’iyicwa ry’abaryamana bahuje ibitsina ibintu bikomeje kwamaganwa n’abanyamadini atandukanye bavuga ko bibicira umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa