Senegal: Amashyaka 40 harimo irya Macky Sall yashinze ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Yanditswe: Friday 23, Aug 2024

Muri Senegal hamaze gushingwa ihuriro rishya, ryiswe " Bloc des Libéraux et des Démocrates " (BLD)-Takku , rigizwe n’amashyaka 40, harimo n’iry’uwahoze ari Perezida Macky Sall n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Idrissa Seck, rikaba ryatangijwe mu gihe ibihuha bivuga ku iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko bigenda byiyongera.
" Bloc des Libéraux et des Démocrates " (BLD) nk’uko tubikesha RFI igizwe n’amashyaka 40. Harimo na Alliance pour la République (APR), ry’uwahoze ari perezida, Macky Sall, na Rewmi ry’uwahoze ari minisitiri w’intebe, Idrissa Seck. Ariko Ishyaka Riharanira Demokarasi rya Senegal (PDS), rya Karim Wade, ntabwo rigaragara muri iri huriro.
Ihuriro rishya ryatangijwe mu gihe hateganywa iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko n’amatora mashya y’abadepite ashobora kuba mu mezi ari imbere nkuko tubikesha RFI.
Ku munyapolitiki, Modou Diagne Fada, wahoze ari minisitiri, wahoze ari depite ndetse n’umwe mu batangije BLD-Takku, mbere ya byose ni ikibazo cyo gushyiraho "ihuriro" ritavuga rumwe na guverinoma, "bahereye ku ingengabitekerezo hanyuma no guhuza imbaraga mu gihe berekeza mu matora y’abadepite ".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *