Sénégal: Ihangana rya Perezida na Minisitiri w’Intebe ryafashe intera ndende
Yanditswe: Monday 04, May 2026
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, na Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko bakomeje guhangana bikomeye, bapfa kubusanya mu cyerekezo cy’ishyaka Pastef (Les Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’éthique et la Fraternité) bahuriyemo.
Diomaye ayobora Sénégal kuva muri Mata 2024, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uwo mwaka. Yari umukandida uhagarariye Pastef, watoranyijwe kubera ko Perezida w’iri shyaka, Sonko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ruswa no gufata ku ngufu.
Pastef ikijya ku butegetsi, Perezida Diomaye yagize Sonko Minisitiri w’Intebe ariko Umukuru w’Igihugu akomeza kuba Visi Perezida w’ishyaka Pastef, Sonko aguma ku mwanya wa Perezida waryo. Icyo gihe byagaragaraga ko bahuza ariko ntibyarambye kuko mu mwaka ushize batangiye guterana amagambo.
Mu Ugushyingo 2025, Sonko yababajwe n’ubwegure bwa Aïssatou Mbodj wari uyoboye ihuriro ry’abashyigikiye ubutegetsi. Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko uyu mugore yegujwe ishyaka Pastef ritagishijwe inama, kandi ko Aminata Touré wamusimbuye adafite amahame n’indangagaciro byaryo.
Nka Perezida wa Pastef, Sonko yahise ayobora inama y’ishyaka, rishyira hanze itangazo ririmo umwanzuro uvuga ko Umukuru w’Igihugu nta bushobozi yari afite bwo kweguza Mbodj, ahubwo ko umuyobozi w’ishyaka ari we washoboraga kumweguza.
Muri Werurwe 2026, Sonko yatangaje ko mu gihe Diomaye yakomeza gukora ibihabanye n’icyerekezo cya Pastef, yiteguye guhindura iri shyaka iritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu, nk’umuyobozi waryo.
Mu kiganiro Diomaye yagiranye n’umunyamakuru wa radiyo-televiziyo ya Sénégal (RTS) tariki ya 2 Gicurasi 2026, yasobanuye ko Pastef atari iy’Umukuru w’Igihugu cyangwa Minisitiri w’Intebe gusa, ahubwo ko ari iy’abanyamuryango bose.
Yagize ati "Pastef ifite ibyago byo gusenyuka mu gihe nta cyakorwa…Pastef si iya Ousmane nanjye gusa."
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuri Sénégal muri rusange, afite ububasha bwo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya mu gihe icyizere afitiye Sonko cyaba cyayoyotse.
Ati "Ni Minisitiri w’Intebe kuko mufitiye icyizere. Icyizere mufitiye nikiyoyoka, hazajyaho Minisitiri w’Intebe mushya."
Nubwo hari abagaragaza Pastef nk’umushinga bwite wa Sonko, Perezida Diomaye yatangaje ko ibyo ari ukwibeshya kuko ari umwe mu batangije iri shyaka, anategura inyandiko zitandukanye zigenga imikorere yaryo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *