skol
Kigali

Serivisi zo kohereza amafaranga ku mirongo ya MTN na Airtel zigiye guhuzwa

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 March 2022

Guhera ku ya 15 Werurwe abakoresha imirongo ya MTN Mobile Money na Airtel Mobile Money, bagiye gutangira kohererezanya amafaranga buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho yari asanganywe.

Iyi myanzuro yatangajwe nyuma y’ibiganiro ku guhuza imikorere hagati y’izo serivisi zombie, zitangwa n’ibigo bibiri by’itumanaho biri mu gihugu cy’u Rwanda.

The New Times yatangaje ko ibiganiro byo guhuza iyo mikorere byagizwemo uruhare na R-Switch, ikigo kizobereye mu gutanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umwe mu bayobozi bakuru muri R-Switch waganiriye n’ikinyamakuru The New Times yagize ati "Hariho uburyo bwashyizweho kugira ngo abakiriya b’ibigo by’itumanaho bose, babashe koherezanya amafaranga nta nkomyi kandi byabayeho kuva mu Kuboza 2021."

Amakuru akomeza avuga ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa tariki 15 Werurwe 2022, bikazakuraho imbogamizi zari zisanzwe ziriho, aho kugira ngo umuntu yishyure akoresheje ikoranabuhanga rya telefoni, byamusabaga kuba uwo yoherereza amafaranga bakoresha umurongo w’itumanaho umwe.
Umuyobozi wa Airtel Money, Jean Claude Gaga, na we yemeje aya makuru y’uko ubwo buryo bw’imikoranire buteganyijwe.

Yakomeje avuga ko guhuza imikorere byitezweho gukemura ibibazo byari bibangamiye gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.
Ati "Igitekerezo cyose rero ni ugufungura imiyoboro yacu ku bacuruzi, kandi turizera ko abakiriya bazagira amahitamo menshi, ariko byose muri rusange, kugira ngo himakazwe ubukungu bukoresha ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga".

Gaga yavuze ko abakoresha izo serivisi zombi bazaba bafite uburenganzira bwo kohereza amafaranga ku murongo bashaka, gusa ntiyavuze niba hari amafaranga ya serivisi aziyongera mu gukoresha iryo koranabuhanga.

Mu Rwanda kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye mu myaka yashize, ndetse byahawe imbaraga na Covid-19 ubwo yadukaga mu ntangiriro za 2020, ubwo Abanyarwanda basabwaga kuyoboka ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

RURA, igaragaza ko hagati ya Mutarama na Mata 2020, amafaranga yahererekanyijwe kuri Mobile Money yiyongereye ku kigero cya 450%, akagera kuri miliyari 40Frw.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Se wa Dr Edouard Ngirente yitabye Imana

Ngirumpatse Athanase se wa Minisiteri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yitabye...
9 May 2022 0

Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera...

kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard...
30 April 2022 0

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Botswana y’ubufatanye

ku wa Kane tariki 28 Mata 2022 abahagarariye u Rwanda n’igihugu cya...
29 April 2022 0

Madamu Jeanettse Kagame yasangiye n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda abaha...

Madamu Jeanette Kagame yageneye impanuro abakobwa bitabiriye irushanwa rya...
29 April 2022 0

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’Abayobozi baturutse muri Leta Zunze...

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022,...
29 April 2022 0

Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama iteganyijwe kuri uyu munsi...

Kuri uyu mugoroba tariki ya 20 Mata 2022, Perezida wa Repubulika, Paul...
20 April 2022 0